JICA na MINEDUC basinye amasezerano yo guteza imbere ikoranabuhanga mu myigishirize y’imibare -

webrwanda
0

Kuwa 14 Gashyantare 2021, nibwo ayo masezerano yashyizweho umukono ku mbanzirizamushinga izakurikirwa no kugaragaza ku mugaragaro umushinga ugamije kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri yigisha imibare ““Project to Strengthen Primary School Mathematics with the use of ICT.”

Ni umuhango watabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) Dr. Nelson Mbarushimana ndetse n’umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda, Maruo Shin.

N’ubwo uyu mushinga ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, uzibanda cyane ku mashuri nderabarezi hagamije koroshya imyigishirize n’imyigire y’isomo ry’imibare na siyansi. Ibi bivuze ko binyuze muri uwo mushinga imyigishirize, imyigire ndetse n’isuzuma ry’amashuri abanza y’imibare na Siyansi bizashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko isomo ry’imibare ari ryo zingiro ry’amasomo yose bityo ko yizeye kubona abanyeshuri bungukira byinshi muri uyu mushinga.

Yagize ati “Imibare, ni izingiro ry’andi masomo yose, kubw’ibyo ndizera ko abanyeshuri bacu bazungukira byinshi muri uyu mushinga. Icyo nasaba ahubwo ni uko washyirwa mu bikorwa vuba bidatinze.”

Dr Nelson Mbarushimana uyobora REB, yavuze ko ashingiye ku mikoranire myiza basanzwe bagirana na JICA nta kabuza uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa neza kandi utange umusaruro witezweho.

Uyu mushinga ugiye gutera ingabo mu bitugu gahunda ya REB y’imyaka itanu igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri.

JICA isanzwe ikorana na REB kuko guhera muri 2012-2016 JICA yatangaga amahugurwa ku barimu mu mushinga witwa “the Project for Strengthening School based Collaborative Teacher Training (SBCT)”, muri 2017-2019 yateguye amahugurwa agamije kubakira abarimu ubushobozi “School based In- Service Training (SBI), ariko hanategurwa amahugurwa agamije kongerera abarimu ubumenyi bwo guhangana no gutegura integanyanyigisho “the Project Supporting Institutionalizing and Improving Quality of SBI (SIIQS)”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu n’Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda, Maruo Shin bashyira umukono ku masezerano
Uhereye ibumoso: Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda Maruo Shin, Twagirayezu Gaspard n'Umuyobozi wa REB, Dr Nelson Mbarushimana
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana yemeje ko ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga rizagenda neza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)