Nyanza: Abantu 73 barimo n’abageni bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 -

webrwanda
0

Aba bantu bafashwe n’inzego z’ibanze hamwe n’iz’umutekano kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu masaha ya mu gitondo, mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Kavumu.

Abafashwe basanzwe aho ibi birori by’ubukwe byaberaga muri Motel iri ahitwa ku Bigega. Abafashwe barimo abageni, abakwe bakuru n’abandi b’inshuti n’abavandimwe bari baje mu bukwe.

Abafashwe bavuze ko bemera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’ubwo bafashwe imihango nyirizima yo gusaba no gukwa itaratangira.

Umwe ati “Polisi yahageze tutaratangira imihango yo gusaba, ihita idufata.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko abafashwe bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi babizi.

Yakomeje avuga ko abafashwe bagiye kwigishwa bakanahabwa ibihano uko biteganyijwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Kanamugire Théobald yasabye abaturage gukora ibishoboka byose bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abibutsa ko nibafatanya izatsindwa.

Ati “Twari tugeze aheza dutsinda iki cyorezo, nidukomeza gufatanya tuzagitsinda ibirori mubikore neza mwisanzuye.”

Abafashwe bose bajyanywe muri Stade ya Nyanza kugira ngo bigishwe, bapimwe COVID-19 biyishyuriye, banacibwe amande.

Nyiri Motel aracibwa amande y’ibihumbi 100 Frw; abateguye ibirori bacibwe ibihumbi 50 Frw buri umwe; naho inshuti zatashye ubukwe buri umwe atange 5000Frw. Moteli bafatiwemo yahise ifungwa by’agateganyo.

Abafashwe barimo abageni, abakwe bakuru n’inshuti n’abavandimwe bari baje gutaha ubu bukwe
Abafashwe bajyanywe muri stade ndetse bacibwa n'amande

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)