Nyum yo kwegukana imodoka mu bihembo bya Mashariki, Kecapu yashimiye umugabo we umuhora hafi umunsi ku munsi akanamushyigikira mu rugendo rwe rwa sinema.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Mukayizeri Djalia wamamaye muri sinema nyarwanda nka Kecapu yatangaje ko umugabo we, Mutabazi Jean Luc amufata nk'umuntu udasanzwe mu byo amaze kugeraho nk'umukinnyi wa filime kubera ko nubwo yasaga nk'uri ku ruhande rw'ubuzima bwo kwamamara, yamufashe akaboko akamutera imbaraga kugeza yisanze ageze ku byo atatekerezaga ko yageraho.
Ati 'Ubutwari bwa Mutabazi buturuka ku kuba ari umuntu wakuze atari umuntu wamamaye akaza kugira umugore ubibamo ariko ntavuge ngo njyewe ngire ubuzima bwanjye mbikomeze nawe agire ubwe gusa ntabwo ibyo yabikoze ahubwo yamfashe akaboko akomeza kunshyigikira.'
Kecapu yanavuze ko Mutabazi amugira inama akamurebera kure ibyo yakagezeho ndetse ko hari igihe yajyaga amwibutsa kwitabira ibifite aho bihuriye n'uyu mwuga wo gukina amafilime kandi nyuma bikaza kurangira bimubyariye umusaruro.
Ati 'Ntureba hari ibintu bimwe na bimwe ntari buvugire hano ariko hari nk'ibikorwa bimwe mba ntashaka kujyamo akambwira ngo 'oya bijyemo' kandi nagerayo nkasanga bya bintu bingiriye umumaro cyangwa iyo ntabikora nkabona byari kuba bibi cyane andebera kure kurusha aho nareba.'
Usibye kuba imodoka nk'igihembo nyamukuru gihabwa abatsinze mu cyiciro cya 'People's choice' zarabaye ebyiri zikava kuri imwe yatangwaga mu myaka yashize Kecapu yashimiye abategura ibihembo bya Mashariki by'umwihariko abo mu gisata cy'abahize abandi muri sinema kubera ubutabera bagaragaje mu mitangire y'ibi bihembo.
Ati 'Ubutabera bwaratanzwe cyane rwose Kecapu ninjye wari ukwiye imodoka, ni nanjye wayibonye. Njyewe nka Nelly iyo nza kuba ndi mu batanga ibihembo nari buyihe Kecapu kuko ni we wari uyikwiye.'
Uyu mukinnyi wamenyekanye mu ruhererekane rwa filime 'Bemenya' yanakomoje ku magambo yari amaze acicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko we na Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya begukanye imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Hyundai Sonata, nyuma yo guhigika bagenzi babo mu bihembo bya Mashariki.
Kecapu yerekanye ko nubwo hakomeje kuvugwa ko baba barakoresheje amafaranga y'umurengera mu kwitora kugira ngo bazamure umubare w'amajwi yabafashije guhigika bagenzi babo we na Bamenya bari bakwiriye iki gihembo bijyanye n'imbaraga n'umuhate babishoyemo kuva mu myaka yatambutse kugeza magingo aya.
Ati 'Bamenya yakinnye filime zikijya kuri za C.D, yagurishije ikibanza cye atangira gushora muri filimi, Bamenya hari filime yakinnyemo zikamuzanira ibibazo, azi imvune za sinema muri rusange iyo haza kuba harimo n'inzu nk'igihembo kirenze imodoka bakamuretse akayitwara."
'Kuri njyewe simbona ko ntari nkwiriye imodoka kuko maze imyaka irenga 10 muri sinema, iyo myaka mazemo mfite ibyo nakoze kandi hari benshi byagiriye umumaro hari n'abantu benshi barengaho bakadukunda."
Mu cyiciro cy'abagore, Kecapu yagize amajwi 70,208, akurikirwa na Intare y'Ingore wagize 32,317. Amajwi yose mu cyiciro cy'abagore yari 126,948, angana n'agaciro ka 25,389,600 Frw. Ku ruhande rw'abagabo, Bamenya yegukanye umwanya wa mbere ku majwi 80,748, mu gihe Boss Rukundo yabonye 14,320.
Source : http://isimbi.rw/kecapu-wahawe-imodoka-yashimiye-umugabo-we-video.html