Umuhanzi Nyarwanda, Florien Uworizagwira wamamaye nka Yampano aricuza urukundo yatanze ariko akiturwa kugambanirwa.
Yampano uri kubarizwa ku mugabane w'u Burayi mu Bubiligi, ntabwo ari mu bihe byoroshye.
Mu kwezi gushize ni bwo hagiye hanze amashusho ya Yampano n'umugore we barimo biha akabyizi (Bakora Imibonano mpuzabitsina), ni amashusho yatunguye benshi.
Uyu muhanzi yahise avuga ko umuntu akeka wabikoze ari uwari umujyanama we Pazzo Man kuko yari afite 'password' ya Email kandi ari ho yari abitse, ngo yabikoze ashaka kwihorera kuko yamwirukanye mu nzu.
Yahise ajya gutanga ikirego muri RIB maze ubu abantu batanu barimo Pazzo Man, K John, Djihad, Papy Nestor na Ishimwe François Xavier batawe muri yombi bakekwaho gusakaza aya mashusho.
Yampano akaba yateye benshi urujijo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yashyizeho ifoto ashoka amarira agaragaza ko aho kwizera abantu wakizera imbwa.
Ati "Kubera wenda kuvukira kure y'iterambere hari igihe mpa urukundo abantu nkarwima imbwa, kandi buriya imbwa ntiyakugambanira."
Yakomeje avuga ko ibihe arimo ntawamwumva ariko ngo byose byapfiriye mu kwizera.
Ati "Reka mbabwire nta muntu n'umwe wanyumva ariko byose byapfiriye mu gutanga umutima wanjye. Ibihe bizacaho kandi haze ibindi byiza. Mwana wanjye cyangwa muntu wanjye aheza ni mu ijuru."
Iyi mvugo yasorejeho "aheza ni mu ijuru", yateye abantu kwikanga bavuga ko ashobora kwiyahura.
Yampano ntabwo yigeze yerura ngo avuge uwo yavugaga yizeye akamuhemukira bigeze aho yashokaga amarira mu maso.
Source : http://isimbi.rw/aheza-ni-mu-ijuru-yampano-amarira-ashoka-ku-matama-aricuza.html