APR FC ishobora gutandukana n'abakinnyi babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC ishobora gutandukana n'abakinnyi babiri bakomoka muri Uganda muri Mutarama 2026, bakaba bajya kwishakira ahandi bakina.

Bivugwa ko abakinnyi babiri basatira banyura ku mpande, Denis Omedi na Hakim Kiwanuka bombi bakomoka muri Uganda, ikipe y'Ingabo z'Igihugu irimo gutekereza kwicarana nabo bakaba basesa amasezerano bari basigaranye.

Aba bombi basinye amasezerano y'imyaka 2 muri Mutaranama 2025, mu kwa Mbere kwa 2026 bazaba basoje umwaka umwe.

Iyi kipe ikaba itarashimye umusaruro wabo ndetse bakaba babona mu ntumbero bafite mu mwaka w'imikino utaha wa 2026-27 ntabwo bababona mu ikipe bifuza kubaka.

Uretse aba bakinnyi kandi hari n'abandi bakinnyi bashobora kutazakomezanya na APR FC barimo Aliou Souane na we utekerezwa kuba yarekurwa na we muri Mutarama ariko bakagira ikibazo cy'uko mu gihe Clement na Yunusu umwe yagira ikibazo batabona umusimbura kuko Alex yagaragaje urwego rwo hasi cyane.

Mu rwego rwo kwitegura umwaka w'imikino wa 2026-27 APR FC izakora impinduka zikomeye aho izubaka ikipe ikomeye ndetse izi mpinduka zikaba zizatangirana n'umwaka utaha.

Hakim Kiwanuka na Omedi bashobora gutandukana na APR FC



Source : http://isimbi.rw/apr-fc-ishobora-gutandukana-n-abakinnyi-babiri.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)