Bacca wa Police FC yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain Bacca, yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we bitegura kurushinga.

Ku mugoraga w'ejo hashize ku wa Gatanu ni bwo hagiye hanze amafoto ya Bacca yambitse umukunzi we impeta y'urudashira.

Nubwo nta byinshi biramenyekana kuri iyi nkumi yigaruriye umutima wa Bacca cyane ko nta byinshi ashaka kubivugaho, ISIMBI yamenye ko aba bombi bahisemo gutangira urugendo rubaganisha kuzabana iteka n'iteka nyuma y'imyaka 5 gakundana.

Urukundo rwabo bakaba barahisemo kurugira ibanga kugeza umunsi babonye ko igihe kigeze cyo kibitangaza, gusa inshuti zabo za hafi zo zari zibizi.

Kwitonda Alain Bacca ubu ni umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Police FC yagezemo avuye muri APR FC yari yasinyiye avuye muri Bugesera FC.

Bacca yari amaze imyaka 5 akundana n'iyi nkumi yambitse impeta
Urukundo rwabo barugize ibanga
Yamwambitse impeta ya fiançailles



Source : http://isimbi.rw/bacca-wa-police-fc-yambitse-umukunzi-we-impeta-ya-fiancailles-amafoto.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)