Producer Prince Kiiz yongeye kwiharira ukuvugwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushinja ubuhemu umuhanzikazi Bwiza ndetse n'umureberera inyungu kubera kumwiba no kumutwarira indirimbo ye (Boda Boda) batanabimumenyesheje.
Mu butumwa yanyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha makumyabiri n'ane ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram, Prince Kiiiz uri mu batunganya indirimbo bamaze kumenyekana mu Rwanda yagaragaje uburakari budasanzwe yatewe n'ibikorwa bya Bwiza n'uwitwa Uhujimfura Claude umureberera inyungu muri Kikac Music.
Prince Kiiz yifatiye ku gahanga ubunyamwuga bw'uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe muri iki gihe abashinja gufata igihangano cye bakakiyitirira kandi we nka nyiracyo atanabimenyeshejwe.
Yanditse ati 'Bwiza na Manger wawe, Uhijimfura Claude ndabanenga ubunyamugayo buke, kuba mwafata igihangano cy'umuntu mukakiyitirira, nta giciro kibaho cyagura inganzo y'umuntu ngo yitirirwe undi nyirabyo atabizi ariko Imana itabeshya imporere.'
Prince Kiiiz yakomeje agaragaza ko ibyo yakorewe na Bwiza ari agasuzuguro gakabije ndetse ko atari ku nshuro ya mbere abimukoze.
Ati 'Ndavuga ubu ni ubuhe bwoko bw'inganzo bwuje ukutiyubaha ndetse no kwiyitirira ibitari ibyawe? Ibi si inshuro ya mbere kandi ntekereza ko atari iya nyuma mbikorewe gusa ntiwibagirwe ko buri wese ugurana icyiza umwuka mubi nawo ntago utajya umuvira mu nzu.'
Kiiiz usanzwe ari n'umuhanzi yanagaragaje ko we abona igihangano kitaramo nyir'ukugihanga ntaho kiba gitandukaniye n'urusaku rwumvikanamo izina ry'uwahuguje.
Nubwo yirinze gutangaza izina ry'igihango cye cyaba kibwe gusa ibi Prince Kiiiz yabitangaje nta minota myinshi itambutse uyu muhanzikazi yagiriza kumutwarira igihangano ashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Boda Boda' yatunganijwe mu buryo bw'amajwi ku bufatanye bwe na Producer Loader.
Bamwe bafana ntibatinze kugaragaza imbamutima zabo kuri iki kibazo aho benshi muri bo bakomeje guhuriza ku kwibaza impamvu uyu mutunganya muziki ashyirwa ku rutonde rw'aba- producer bayikoze kandi ariwe wayiririmbye.
Source : http://isimbi.rw/prince-kiiz-arashinja-bwiza-ubuhemu.html