Ubuyobozi bwa Mashariki African filims Awards bwatangaje ko butigeze butungurwa n'impaka zuje ugukemangwa kwakurikiye itangwa ry'ibihembo by'uyu mwaka ndetse bitigeze bibaca intege.
Mu kiganiro na ISIMBI, Mustapha Kiddo usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imigendekere myiza y'ibikorwa ndetse n'iyamamaza bikorwa muri Mashariki Filims Awards yagaragaje ko impaka nk'izakurikiye ibihembo by'uyu mwaka ari ibintu bisanzwe mu marushanwa ahubwo ko bo barangamiye gukomeza kwimika indagaciro zo gukora kinyamwuga no kwirinda maguyi.
Ati 'Twebwe turabizi ko irushanwa ari irushanwa icyo twirinda ni maguyi cyangwa itekinika, turabizi buri muntu wese atanyurwa n'ibyemezo byavuye mu irushanwa, ni yo mpamvu twe tuzakomeza kuba abanyamwuga uwatsinze agahembwa.'
Mustapha yanagaragaje ko nubwo izi mpaka n'ukwinuba bikunze gukurikira ibi bihembo bidasiba kwiharira imitwe y'ibitangazamakuru by'imyidagaduro buri mwaka hano mu Rwanda, Mashariki yizera ko buri mukinnyi w'amafilime wese uzakomeza gukora neza azagerwaho agahabwa ibihembo uko irushanwa rizakomeza kuba mu myaka iri mbere.
Ati 'Ariko kubera ko tutagiye guhagarara, twebwe tubara ko abakomeje bagakora kandi neza bose bazatsindira ibihembo mu bihe bitandukanye. Ntabwo wafata abantu bagera ku ijana bahatanye mu irushanwa hanyuma ngo bose ubahereze ibikombe nta byakunda.'
Ku nshuro ya 11 haba Mashariki African Film Festival yaranzwe n'udushya twatangaje benshi, cyane cyane mu cyiciro cya People's Choice Award ahanini cyibera kuri murandasi.
Asubiza ku by'abakinnyi ba sinema bitabiriye ibikorwa bya 'Mashiriki Film Festival' byamaze iminsi bizenguruka u Rwanda, bagaragaje ko batishimiye iby'amatora, Kiddo yirinze guheza inguni avuga ko bateganya kuzicara bakaganira ku buryo umwaka utaha byaba byiza kurushaho.
Ati 'Turateganya ko nyuma y'iri serukiramuco tuzahurira hamwe, yaba twe abakinnyi ndetse namwe banyamakuru twagendanye, tukaganira tukareba igikwiye. Ni ubwa mbere twari tugiye gutanga igihembo cy'imodoka ebyiri. Ntekereza ko ubutaha nitubikora bizarushaho kuba byiza.'
Muri uyu mwaka ku ruhande rw'abagabo, Bamenya yegukanye umwanya wa mbere ku majwi 80,748, mu gihe Boss Rukundo yabonye 14,320.
Mu cyiciro cy'abagore, Kecapu yagize amajwi 70,208, akurikirwa na Intare y'Ingore wagize 32,317. Amajwi yose mu cyiciro cy'abagore yari 126,948, angana n'agaciro ka 25,389,600 Frw.
Source : http://isimbi.rw/ntabwo-washimisha-buri-wese-witabiriye-irushanwa-mustapha-kiddo-video.html