Huye: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 48 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi -

webrwanda
0

Iyi mibiri yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa mu Murenge wa Tumba.

Ni imibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma.

Uwimana Josephine wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro, yavuze ko bumva batuje kandi baruhutse ku mutima kuko babashije gushyingura ababo mu cyubahiro.

Ati “Uyu munsi wari umunsi wihariye nyuma y’imyaka 27 dutegereza ijwi ryavuga riti ‘dore nguyu’ none uyu munsi hari ababonetse twabashije gushyingura mu cyubahiro cyabo.”

“Iki gikorwa ni ingirakamaro, ndagira ngo nshimire abahatubereye bakomeje kutujya inyuma, bakomeje kutwubaka kandi natwe twiyubaka, ariko uyu ni umunsi wihariye wo kuruhuka, wo kumva ko umuntu asezeye ku we."

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yashimiye abatanze amakuru kugira ngo haboneke imibiri yashyinguwe, asaba n’abandi kubohoka bakavugisha ukuri.

Yagize ati “Nk’uko dukunda kubivuga inzira iracyari ndende, kwigisha bigomba guhoraho kugira ngo Abanyarwanda bazi aho imibiri y’abazize Jenoside iri bagerageze batange amakuru. Igihe nk’iki kandi ni ugushimira uwatanze amakuru kugira ngo iyi mibiri iboneke.”

Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, wari waje kwifatanya n’Abanye-Huye, yavuze ko amateka mabi yabaye mu Rwanda akwiye kubera abantu isomo ryo kunga ubumwe.

Ati “Dukwiye gukura amasomo muri ibyo, abantu bakamenya kubaha ikiremwamuntu, bakamenya ko umuntu ari nk’undi, cyane ko noneho dufite abayobozi beza bakangurira Abanyarwanda kunga ubumwe. Twebwe igihugu cyacu twahisemo ubumwe, tubukomereho twamagane abashaka kuzana amacakubiri.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga ibihumbi 11.

Iyi mibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza n'undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma yashyinguwe mu cyubahiro
Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuze ko byabaruhuye ku mutima

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)