Umuramyi Divine Nyinawumuntu uzwi nka Divine Muntu yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we bitegura kurushinga, Uwizera Benjamin.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 ukuboza 2025 ahagana saa cyenda z'amanywa ni bwo basezeranye imbere y'amategeko, ni ibirori byabereye ku biro by'umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.
Ni ibirori byitabiriwe n'inshuti n'abavandimwe b'uyu muryango mushya. Nyuma y'ibi birori hakurikiyeho gusangira n'inshuti zabaherekeje
Uwizera Benjamin yavuze ko yishimiye intambwe nshya aba bombi bateye.
Ati"Zari inzozi zanjye kwitwa umugabo mu buryo bw'amategeko, iyi ntambwe ni ikindi ikimenyetso kigaragaza ko Uwiteka ashyigikiye imishinga yacu yose iri imbere."
Divine Muntu mu magambo make akaba yashimiye inshuti n'imiryango bitabiriye ibi birori aboneraho no kubatumira mu bukwe bwabo buteganyijwe tariki ya 10 Mutarama 2025 aho aba bombi bazasezerana imbere y'Imana mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Gatenga mu gihe ibindi birori bisigaye bizabera I Gikondo ahitwa kwa Maronko haruguru ya RWACOF.
Divine Muntu ni umwe mu baramyi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba akunzwe cyane mu ndirimbo nka Urugendo, Irembo, Lahayiroyi ndetse na Hozana aherutse gusohora.
Uyu muramyi ufashwa na Trinity For Support anabereye ambassador anabarizwa mu itsinda ryo kuramya Imana rya Kingdom of God rizwi mu ndirimbo nka Nzamuhimbaza, Sinzava aho uri n'izindi rikaba ribarizwamo abandi banyamuziki nka Sharon Gatete n'abavandimwe be.
Source : http://isimbi.rw/ihereje-ijisho-uko-byari-byifashe-umuramyi-divine-muntu-asezerana-imbere-y.html