Umuraperi Papa cyangwe uri mu myiteguro y'igitaramo cyo kumurika alubumu ye no kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki yashyize hanze impamvu yamuteye gutumira Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima.
Mu kiganiro yagiranye n'Ikinyamakuru ISIMBI, Papa Cyangwe yatubwiye ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma hakishimirwa intambwe imaze guterwa uvuye kuri King Lewis wo mu myaka yo muri 2019 kugera kuri Papa Cyangwe imaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda kugeza ubu.
Papa cyangwe yanagaragaje ko gutumira Minisitiri w'urubyiruko n'ubuhanzi Dr. Utumatwishima Abdallah ari amahirwe akomeye cyane yari akeneye kandi ko bifite kinini bivuze ku migendekere myiza y'igitaramo cye.
Ati 'Minisitiri Utumatwishima nari mukeneye kubera ko ndi urubyiruko kandi nkaba ndi n'umuhanzi, urumva ko mbaririzwa mu gisata ayobora. Nanatekereza ko kuhagaragara kwe, kuba yaduha umwanya wo kuganira nawe ari by'ingenzi kandi nari nkeneye.'
Uyu muraperi unaherutse guhishura ko yamaze kurushinga yasobanuye ko impamvu yahisemo umuhanzi Yampano akaba ari we muhanzi utari umuraperi ugaragara mu bamaze gutangazwa nk'abazataramira muri iki gitaramo bifitanye isano n'umubano usanzwe uri hagati y'aba bahanzi.
Ati 'Nubwo hari n'abandi nzongerano nyuma, Yampano ari kuri iyi lineup nk'umuhanzi mwiza twakoranye indirimbo 'Ngo' yakunzwe cyane ariko ni inshuti yange kuva kera.'
Ku itariki ya 22 Ugushyingo nibwo Papa cyangwe uherutse gushyira hanze alubumu ye yise 'Now or Never' azakora iki gitaramo kizabera muri Kigali Universe, aho azakorana n'abahanzi barimo B They, Riderman, Yampano n'abandi.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/papa-cyangwe-yahishuye-icyamuteye-gutumira-minisitiri-mu-gitaramo-cye.html