Police yahaye isomo rikomeye APR (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Police Handball Club yatsinze APR HC iyirusha ibitego 34-28 mu mukino wa shampiyona.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, shampiyona ya Handball yari yakomeje.

Hakinwe umukino umwe rukumbi w'umunsi wa 7 wahuje amakipe abiri y'amakeba mu rw'Imisozi 1000, Police HC na APR HC.

Uyu mukino ukaba wabereye muri Petit Stade i Remera saa 19h, aho iyi sitade nto abantu bari baje ari benshi baje kureba uyu mukino.

Ni umukino watangiranye imbaraga n'ishyaka ryinshi ku mpande zombi, yaba APR yari yakiriye cyangwa Police.

Mu gihe Mbesutunguwe Samuel yarimo afasha Police HC, umuvandimwe we Nshimiyimana Alexis yarimo akora ibishoboka byose ngo agumishe APR mu mukino.

Iri hangana ryatumye amakipe yombi ajya kuruhuka yegeranye mu bitego ari 18-16 bya APR HC.

Abasore b'umutoza Ntabanganyimana Antoine wa Police HC, bagarutse mu gice cya kabiri barakaye cyane.

Uyu mutoza wari wifitiye iturufu yibikiye atakoresheje cyane mu gice cya mbere kuko byasaga n'ibyanze, Yves Kayijamahe ni we wabaye itandukaniro muri iki gice ni mu gihe Bagirishya Anaclet wa APR we umukinnyi yari afite ushobora gukora ikinyuranyo ni Muhumure umaze iminsi atameze neza, yaje no kujya mu kibuga ahita agira ikibazo baramugonga ubona ko ababaye cyane na jersey iracika, yaje kugaruka mu kibuga mu minota ya nyuma.

Yves Kayijamahe yazonze APR bishoboka cyane ko muri iki gice yatsinzemo ibitego 8. Umukino warangiye ari ibitego 34-28.

Mbesutunguwe Samuel wa Police ni we watsinze ibitego byinshi 13 mu gihe Kayijamahe Yves yatsinze 8.

Wari umukino utoroshye
Ibyishimo byari byose ku mutoza Antoine
Mbesutunguwe (14) ni we watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino
Amayeri yabaye make kuri APR HC



Source : http://isimbi.rw/police-yahaye-isomo-rikomeye-apr-amafoto.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)