Munyampenda yihanangirije abavugira Dr Kayumba ushinjwa gushaka gufata ku ngufu uwari umunyeshuri we -

webrwanda
1

Mu ijoro ryakeye ni bwo umunyamakuru wa CNBC, Fiona Muthoni Ntarindwa, yanditse kuri Twitter ye ko mu 2017 yashatse gufatwa ku ngufu n’uwari mwarimu we, nyuma y’ubutumwa uwitwa Kamaraba Salva yari yashyize kuri urwo rubuga ku wa 17 Werurwe 2021; avuga ko hari umukobwa azi Dr Kayumba yashatse gufata ku ngufu ubwo yamwigishaga.

Mu gutangira ubutumwa bwe yanditse ati “Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Yasobanuye ko ari we Kamaraba yavugiraga, ndetse asubiza abibaza impamvu atari yagatanze ikirego mu myaka isaga ine yose ishize ko “nta gihe nyacyo cyo kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku warikorewe”.

Ubutumwa bwe bwakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Munyampenda amushimira kuba yabohotse. Yavuze uburyo Kayumba yakunze kwitwaza ububasha yari afite agahohotera abakobwa benshi.

Ati “Ihangane cyane kandi ndizera ibyo uvuga Fiona! Kayumba ni umuntu witwaje ubushobozi afite yangiza ubuzima bwa benshi, afata ku ngufu anahohotera abagore benshi. Bamwe muri twe bamaze imyaka babivugaho ariko polisi ntacyo yabikozeho kugeza ubwo umuntu aza akitangira ibimenyetso. Urakoze Fiona!”

Yakomeje agira ati “Igiteye isoni ni uko azwi [Dr Kayumba]. Arabikoresha agatera ubwoba, agashaka kwishyuza ndetse agahohotera abamusaba serivisi. Ushaka gutsinda isomo rye atari umuhanga amusaba gukorana nawe imibonano mpuzabitsina kugira ngo bigerweho. Ushaka gutsinda isomo rye nk’umuhanga, amuhatiriza kuryamana nawe yabyanga akaritsindwa.”

Munyampenda yavuze ko imyitwarire ya Dr Kayumba ari “igisobanuro nyakuri cy’umuntu uhohotera abandi” ndetse yagiye abikorera n’abandi bagore bari mu itangazamakuru.

Yavuze ko atumva ukuntu ushinjwa ihohotera yaba atarabiryozwa, ati “Kuba nta buryo bwo kumuhagarika bwabayeho ni ikibazo tugomba kwibaza. Abagabo bameze nka Kayumba muri Guverinoma, mu bikorera, mu miryango itari iya Leta, mu mashuri no mu itangazamakuru bakwiye guhanwa.”

Yaboneyeho gusaba amashuri makuru na za kaminuza kubahiriza amabwiriza n’ingamba bigenderaho mu kurinda ubuzima bw’abanyeshuri.

Yagize ati “Nk’amashuri makuru, tugomba kubahiriza ingamba twashyizeho mu kurinda abanyeshuri, bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa. Kutabishyira mu ngiro bisobanuye kudahana ababahohotera, bizatuma abagirwaho ingaruka badahagarara kubishyirira ahabona.”

Munyampenda yakebuye abagabo bari gushaka kuvugira Dr Kayumba, ababwira ko biteye ikimwaro.

Ati “Abagabo benshi baramushyigikira. Nanjye ubwanjye hari abo niboneye bamurengera. Ese mutegereje ko ahohotera n’abakobwa banyu? Mwaba muzi se abasore birukanywe mu itangazamakuru kubera we? Biteye isoni!”

Ku rundi ruhande, Dr Kayumba yasabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, kudaha agaciro ibyo Ntarindwa avuga kuko ari “umubeshyi.”

Yagize ati “Oya, ntabwo nigeze nguhohotera. Mu myaka myinshi, buri gihe ubwo nabaga nsohotse mu ishuri, wanyingingiraga kugushyira mu itsinda ryanjye ry’abashakashatsi cyangwa se ko waba umwe mu bagize ikinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko nari narumvise ko ukoresha umubiri wawe kugira ngo ubone ubufasha ukeneye.”

Ku wa 18 Werurwe 2021, ni bwo RIB yatangaje ko yakiriye ikirego Dr Kayumba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ashinjwamo n’umukobwa gushaka kumusambanya ku gahato. Ku wa 23 uku kwezi, urwo rwego rwatumije uregwa ngo atange ibisobanuro. Iperereza rirakomeje mbere y’uko dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Munyampenda yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina



Tags

Post a Comment

1Comments

Post a Comment