Ureberera inyungu z'umuhanzi Kevin Kade yahakanye iby'agasuzuguro ashinjwa kwerekana nyuma y'amasaha make itangazamakuru ry'imyidagaduro rikorera mu Ntara y'Amajyepfo rihagaritse gukina indirimbo z'uyu muhanzi rimushinja kurica amazi akanagira uruhare mu gutuma rimenwaho inzoga.
Ibi byose byatangiye mu mpera z'icyumweru gishize ubwo uyu muhanzi yataramiraga abakunzi be bari bamutegereje mu gitaramo cyari cyiswe 'Minuza Festival' cyaberaga mu kibuga cy'umupira cya kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye.
Iki gitaramo cyari cyateguwe na Banki nyarwanda itsura amajyambere [BRD] kigamije gusobanurira no gukemura ibibazo bikibangamiye abanyeshuri by'umwihariko bifitanye isano n'amafaranga yo kubatunga bahabwa n'iyi banki binyuze mu cyizwi nka Minuza.
Amakuru ISIMBI yabwiwe na bamwe mu banyamakuru bavuga ko beretswe agasuzuguro kadasanzwe barimo uwitwa Muhire Gilbert ushinzwe ishami ry'ibiganiro by'imyidagaduro kuri Radio Salus ndetse na mugenzi we Bibebityo Anicet wa RC Huye avuga ko uyu muhanzi wari wagiye ku rubyiniro ari uwa kabiri yasabwe kuganiriza itangazamakuru akabajijisha ku buryo bemeza byuje agasuzuguro kadanzwe.
Muhire yagize ati 'Ibyo nshinja Kevin Kade bifite aho bihuriye n'ibikorwa umusore bagendana ntazi neza niba ari manager we watubujije kumuganiriza avuga ko umuhanzi agiye kubanza kuruhuka ndetse ko mu minota mike duhita tuvugana."
"Twagumye aho twari tumurindiriye gusa nta kanya kanini gashize, Kade yahise yinjira mu modoka atatuvugishije ibintu twafashe nk'agasuzuguro noneho icyatubabaje cyane ni uko mbere y'uko iyo modoka ihagaruka babanje gusunika abantu bari aho, ibi byavuyemo y'uko abasunitswe bamenaho inzoga banywaga umunyamakuru twari kumwe."
Gilbert yakomeje avuga ko mu gihe turi mu gihugu aho umuntu asabwa gutanga amakuru by'umwihariko umuhanzi ukurikirwa n'abantu benshi nka Kevin Kade akirengagiza itangazamakuru rikora nk'ikiraro kimuhuza n'abafana be ari ibintu bikwiye gusabirwa imbabazi mu ruhame.
Ati 'Si twebwe baba basuzuguye ahubwo ni ugusuzugura abafana babo baba badutumye kumenya amakuru abavugwaho ndetse ni no gusuzugura uruhare itangazamakuru by'umwihariko Radiyo Salus mu guteza imbere muzika nyarwanda, agomba kubisabira imbabazi.'
Mu gushaka kumenya icyo uruhande rwa Kevin Kade rubivugaho, ISIMBI yahamagaye Ghislain Nise Jabo usanzwe ureberera inyungu z'uyu muhanzi ayihamiriza ko ibi koko byabaye ariko avuga ku cyo yagereranije no gushyuha mu mutwe ahanini kwari kwatewe n'ukubanza gupfa kw'ibyuma by'amajwi ubwo Kade yari agiye ku rubyiniro bikamusaba kubanza gusubirayo.
Nise Jabo yashimangiye ko nta bundi bugome cyangwa umutima mubi waba warakoranywe ibyo aba banyamakuru bafashe nko gusuzugurwa ahubwo ko byafatwa nk'ikosa ryabaye mu bwumvane hagati yabo nyuma y'uko bari basabwe gutegereza umuhanzi akabanza akaruhuka.
Ati ' Yego byabayeho, gusa abo banyamakuru baraje tubabwira ko umuhanzi akirushye noneho hahita haza akavuyo noneho duhita twimuka aho twari duhagaze bitewe no gucanganyukirwa no gushyuha mu mutwe twari twagize twisanga tugiye tutabavugishije, ariko nta bundi bugome cyangwa kubasuzugura kwabayeho.'
Jabo yakomeje agaragaza ko nta mpamvu bari bafite yo gusuzugura itangazamakuru kandi we abona ko cyari igihe cyo kurikenera bitewe n'uko bari mu myiteguro yo kumenyekanisha indirimbo ya Kevin Kade nshya yitwa 'Nyiragongo' kandi ko usibye n'iyi nshuro itangazamakuru ari abafatanyabikorwa babo ba buri munsi.
Ibi bije nyuma yuko mu mwaka ushize nabwo Chris Eazy yasabye imbabazi itangazamakuru cyane cyane irikorera mu Karere ka Huye kubwo gushinjwa kubaca amazi akabasuzugura bakiyemeza guhagarika ibihangano bye.
Ku italiki ya 17 Gashyantare 2024 ubwo uyu musore yataramiraga mu karere ka Huye muri Kaminuza y'u Rwanda yahavuye ahasize isura itari nziza mu itangazamakuru rikorera i Huye ubwo yashinjwaga agasuzuguro no kugaraguza agati itangazamakuru rihakorera.
Mbere y'uko Chriss Eazy ajya ku rubyiniro bivugwa ko abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bamwegereye bakamusaba ko baganira akababwira ko ako kanya bitakunda ahubwo ko baza kuganira nyuma yo kuva ku rubyiniro.
Igihe cyo kuva ku rubyiniro nabwo ntiyigeze abikoza kuko bamwe mu banyamakuru bavuga ko yahise yinjira mu modoka ahita agenda ntacyo ababwiye, gusa ageze imbere ahamagara umwe muri bo ngo bamusange kuri Hotel gusa nabyo ntibyakunda kuko bahageze basanga yagiye.
Uku kubazungurutsa cyane bikarangira anababeshye byarabarakaje ndetse bamwe biyemeza kutongera gukina indirimbo n'imwe y'uyu muhanzi cyereka igihe azaba yaciye bugufi akemera ikosa akanarisabira imbabazi ndetse ibi ni na ko byaje kugenda.
Source : http://isimbi.rw/hari-abamenweho-inzoga-inkomoko-y-icyo-itangazamakuru-ryise-agasuzuguro.html