Mohamed Salah yakoreye abakinnyi ba Kenya ikintu cyabakoze ku mutima cyane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kenya yakinnye umupira mwiza ariko ntibashe gutsinda Misiri bigatuma inanirwa kwerekeza mu gikombe cya Afurika yagiyemo ubushize,yasuwe mu rwambariro na Mohamed Salah umukino urangiye arabihanganisha cyane.

Aba bakinnyi ba Kenya bashimiye Salah ubu bunyamwuga bwe ndetse banamwifuriza amahirwe mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon.

Salah yifurije amahirwe abakinnyi ba Kenya mu gihe kizaza ndetse no guhirwa mu kazi kabo ko guconga ruhago.

Mohamed Salah yafashwe amashusho yasakajwe na CAF ari mu rwambariro rwa Kenya rurimo abakinnyi,abatoza n'abakuriye ikipe nyuma y'uriya mukino.

Salah yahaye umupira we umukinnyi wo hagati wa Kenya Kenneth Muguna.

Misiri na Comoros zamaze kubona itike ya AFCON2021 ndetse zizamenya uzarangiza ku mwanya wa mbere mu itsinda G.AFCON 2021 izakinwa muri Mutarama 2022.

Mohamed Salah ukinira Liverpool mu Bwongereza azongera kugaragara muri Premier League bahura na Arsenal ku cyumweru gitaha.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mohamed-salah-yakoreye-abakinnyi-ba-kenya-ikintu-cyabakoze-ku-mutima-cyane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)