Umuhanzikazi w'icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomoka muri Tanzania, Rose Muhando, yongeye gusangiza abakunzi be inkuru ibabaje y'uruhererekane rw'ibigeragezo byamukomerekeje mu buzima bwe bw'umuziki biturutse ku kagambane yakorewe n'abantu bari bamwegereye.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania, Rose Muhando yavuze ko byose byatangiye igihe yari amaze kuzamuka mu muziki akagira izina rikomeye kubera indirimbo ze zakunzwe nka 'Mteule Uwe Macho'.
Ariko ubwo yari mu munezero w'umusaruro udasanzwe wavubukaga mu bikorwa bye by'umuziki, uyu mugore w'imyaka 47 y'amavuko yaje kugwa mu mutego w'abantu yatekerezaga ko ari inshuti ze za hafi.
Uwo mwikomo ngo watangiye ubwo uwamurebereraga inyungu akaba n'umujyanama we wa mbere yafungwa, akibona asigaye wenyine ari kumwe n'abo baririmbanaga muri korali.
Mu gihe yari akiri gushakisha icyamufasha gukomeza ibikorwa bye bya muzika, haje umuntu umwe umubwira ko ashaka kumufasha kandi ko yaba hafi ye nk'umujyanama mushya.
Yaramwizeye, ariko nyuma y'igihe gito ibintu bitangira guhinduka nabi, ubufasha yari amwitezeho buhinduka isoko y'amakimbirane n'uburiganya bwamugizeho ingaruka zikomeye.
Rose Muhando avuga ko nubwo yari amaze igihe gito ahisemo gutandukana n'uwo muntu, akanahita abona ubutumire bwo kuririmba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari ku kibuga cy'Indege agiye guhaguruka, yatawe muri yombi kubera ibirego by'itoteza, ubujura n'ubwambuzi bwakorwaga n'abantu bakoranaga na wa muntu yigeze kwizera.
Ati 'Nakomeje kumva hirya no hino hari ubujura buvugwamo amazina yanjye, sinari mbizi. Ku munsi wo guhaguruka bambwira ko nibye amafaranga menshi, mpita ngwa mu kantu.'
Rose yasobanuye ko yahise atabwa muri yombi, ashyirwa mu maboko ya polisi, ndetse asabwa gusiga imodoka ye nk'ingwate kugira ngo dosiye ikomeze gukurikiranwa mu mategeko.
Yanongeyeho ko icyo gihe agifata nk'igihe gikomeye mu buzima bwe, maze avuga ko ari bwo amarira, agahinda n'umubabaro byaramuremye ari nacyo cyatumye akora indirimbo yise 'Nibebe',yaje no kuba imwe mu bihangano bye byakomeje kwinjira mu mitima ya benshi.
Ati 'Nari mpanganye na Shitani mu buryo bw'umwuka n'ubuzima busanzwe. Nibyo byampaye imbaraga zo guhanga 'Nibebe'.'
Nyuma yo kugera muri Amerika avuye mu bihe bikomeye, Rose Muhando avuga ko ibyo byose byamubereye isomo rinini, n'ubu rikomeza kumutera imbaraga zo gukora indirimbo zihumuriza umutima igihe aba ari kunyura mu bihe bigoye.
Source : http://isimbi.rw/uko-rose-muhando-yafatiwe-ubujura-bikamusunikira-gukora-indirimbo-nibebe.html