Huye: Habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi -

webrwanda
0

Iyo mibiri yabonetse mu mwobo uri muri uwo mudugudu biturutse ku muturage watanze amakuru avuga ko hashobora kuba hari imibiri kuko hari abatutsi bari bahatuye baricwa.

Ibikorwa byo kuyishakisha byatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.

Mu mvugo iteruye bamwe mu baturage batuye hafi yaho bavuze batazi amakuru kuri uwo mwobo wagaragayemo imibiri.

Umwe mu baturage witwa Annonciathe Nyiramfabakuze yagize ati "Twebwe kubimenya, ntabwo nzi ukuntu amakuru yamenyekanye. Ukuntu amakuru yaje gutangwa ntabwo mbizi."

Mugenzi witwa Mpakaniye Emmanuel yagize ati "Njye ntabwo mbizi. Narabyumvise ngo tugomba gukora umuganda hano tugashaka imibiri irimo. Ubwo rero nanjye naje mu muganda nk’abandi ntabwo nari nzi ko hari imibiri."

Umubyeyi witwa Beatrice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uyu mwobo wagaragaye mu isambu aho yahoze atuye, yavuze ko iyo uwarokotse ashyinguye abe bituma aruhuka, ariko bikaba bibabaje kuba hashize imyaka irenga 26 hari abantu banga gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri.

Ati "Birababaje kubona hashize imyaka irenga 26 abantu bari ku gasozi gutya batari mu rwibutso nk’abandi. Iyo umuntu amaze gushyingura abe yumva atekanye akavuga ati narababonye ndabashyingura akumva aratekanye?"

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wumurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko kugira ngo ayo makuru amenyekanye byaturutse ku muturage utarahigwaga wegereye uwacitse ku icumu akamubwira ko hari ahantu hari umwobo waba warajugunywemo imibiri myinshi kurenza iyavanywemo mu 1996 bigatuma hatangira igikorwa cyo kuyishaka.

Mu butumwa yageneye abaturage yavuze ko hakwiye gutangwa amakuru ku gihe ku haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nk’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati "Nk’uko igihugu cyacu kibidushishikariza abaturage bakwiye gutanga amakuru mu buryo bushoboka kugira ngo turusheho kugera ku bwiyunge nyabwo. Abaturage bacu rero turabashimira intambwe ubumwe n’ubwiyunge imaze kugeraho. Imyaka 27 ni myinshi byakabaye byararangiye ariko ni urugendo rukomeza, gusa turashima intambwe igezweho dufite n’icyizere ko imibiri yose izaboneka."

Igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.

Kugeza ku wa Gatandatu hari hamaze kuvanwamo imibiri 35 ariko igikorwa cyo gukuramo indi mibiri kikaba gikomeje kuko hari amakuru avugwa ko haba harajugunywemo imibiri myinshi.

Nta makuru yari yarigeze atangwa kuri uyu mwobo
Uyu mwobo aho wabonetse hari hasanzwe hahingwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)