Yampano ndetse n'umugore we bari mu gihugu cy'u Bubiligi aho yagiye kumvikana na Diaspora Nyarwanda uburyo yazahakorera ibitaramo mu mpera z'uyu mwaka.
Ni nyuma y'inkuru zari zimaze iminsi zibavugwaho ahanini zakurikiye ishyirwa hanze ry'amashusho abagaragaza bari mu gikorwa cy'ibakuze (sex).
Ku munsi w'ejo tariki ya 3 Ukuboza 2025, ni bwo Uworizagwira Florien wamamaye mu muziki nka Yampano yifashishije ahatambutswa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram mu gushyira hanze amafoto amugaragaza ari mu ndege.
Nyuma y'igihe gito yongeye gushyira hanze andi mafoto ari kumwe n'umugore we bageze ku mugabane w'i Burayi mu gihugu cy'u Bubiligi mu mujyi witwa Ostende uherereye mu ntara ya West Flanders.
Amakuru ISIMBI yamenye iyakesha abantu bafi ndetse banasanzwe babarizwa mu itsinda rigari rireberera inyungu z'uyu muhanzi, ni uko Yampano yagiye muri iki gihugu mu bikorwa birimo ibijyanye no guhura n'abantu batandukanye by'umwihariko Diasipora Nyarwanda ibarizwa hariya mu rwego rwo kumvikana ibijyanye no kuba yazahakorera ibitaramo bisoza n'ibitangira umwaka.
Binemezwa ko uyu muhanzi uherutse gushyira hanze umuzingo muto w'indirimbo [EP] yise 'Inkanda Vibe' afite na gahunda yo kuzafatira amashusho y'indirimbo zimwe na zimwe ziri kuri EP muri iki gihugu.
Usibye gushyira hanze Inkanda Vibe nka EP, anakubutse mu nkubiri y'impaka ndende zakuruwe n'ukwiyambazwa kw'inzira z'amategeko nyuma y'uko mu kwezi gushize hasohotse amashusho y'urukosazani amugaragaza we n'umukunzi we Uwineza Diane bari mu gikorwa cy'ibanga.
Nkuko ISIMBI twari twabitangaje mu nkuru zacu ziheruka, ni uko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rukiri kumukoraho iperereza nyuma y'uko bagaragaye muri aya mashusho.
Kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu bagera kuri batanu bakurikiranyweho gusakaza aya mashusho.
Aba batanu bamaze gutabwa muri yombi ni Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad, Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Kalisa John uzwi nka K John na Ishimwe François Xavier.
Source : http://isimbi.rw/icyajyanye-yampano-n-umukunzi-we-mu-bubiligi.html