Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021, Miss Ingabire Grace agiye kwitabira irindi rushanwa rikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga w'u RWanda 2021.Kuri ubu Miss Ingabire Grace agiye kwitabira irushanwa rikomeye rya Nyampinga w'Isi(Miss World ).

Uretse ibihembo bitandukanye yegukanye bibarirwa muri za Miliyoni, Miss Ingabire Grace yanahise ahabwa inshingano zo kuzahagarira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World rizabera mu gihugu cya Puerto Rico rikazaba ribaye ku nshuro ya 70. URwanda ruzaba ruryitabiriye ku nshuro ya Gatanu.

Babinyuje ku mbungankoranyambaga zabo, banifashije amakuru bigaragara ko bahawe n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda, abategura Miss World bahaye ikaze Ingabire Grace banatangaza ko ari we uzahagarira u Rwanda.

Abatanze ibitekerezo, bashimye uburanga bwe. Uwitwa Evans Kulitah yagize ati 'Ubwiza bufite intego ni ubu. Genda uhagararire Africa neza, uzane impinduka ku isi'

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kwegukana-ikamba-rya-miss-rwanda-2021-miss-ingabire-grace-agiye-kwitabira-irindi-rushanwa-rikomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)