Ese ufite inzara n'inyota byo gukiranuka? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hahirwa abafite inzara n'inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa (Matayo 5:6)

Reka twibande ku magambo ya Yesu avuga gukiranuka.Bisobanura iki inzara n'inyota byo gukiranuka? Ese ni ikibazo gusa cyo gukunda ubutabera mbonezamubano, bishatse kuvuga gushaka kurengera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuringaniza umushahara, kugabana ubutunzi ku buryo bungana n'ibindi? Mubyukuri, bishobora gusobanurwa muri aya magambo, gushaka ubutabera mbonezamubano ni kintu gikomeye, ariko Yesu arashaka kutugeza kure, arashaka kutuyobora mu nzira y'umwuka twiyemeje.

Bisobanura iki inzara n'inyota byo gukiranuka mu mboni y'Ijambo ry'Imana?

Umuhanuzi Yesaya niwe wasubije iki kibazo agira ati:'Mwa bakurikirana gukiranuka mwe, mugashaka Uwiteka nimunyumve, murebe igitare mwasatuweho n'urwobo rw'inganzo mwacukuwemo.Yesaya 51:1'.

Ubutabera ni ingenzi mu buzima bwacu bw'umwuka nk'uko ibiryo ari ingenzi mu mubiri:

Kugira inzara n'inyota byo gukiranuka ni ukugira inzara n'inyota byo gushaka Imana. Mubyukuri aha Yesu agereranya gukiranuka n'ibiryo. Twese dukeneye ibiryo, ni ibyangombwa nkenerwa bya mbere. Ibiryo ni ngombwa kuri twe kugira ngo tugire ubuzima bwiza. Kubura ibiryo biganisha ku rupfu. Uwiteka ashaka ko twumva ko gukiranuka ari ingenzi mu buzima bwacu bw'umwuka nk'uko ibiryo ari ingenzi mu mubiri.

None, ibyo kurya by'umwuka dukeneye ni ibihe? Yesu abigaragaza muri aya magambo:Yesu arababwira ati 'Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we (Yohana 4:34). Inzara n'inyota byo gukiranuka ni inzara n'inyota byo kumenya Imana, kumenya ubushake bwayo no kubukora.

Mubyukuri iri jambo rya Yesu dushobora kurisobanura dutya: "Hahirwa abifuza ko ubushake bw'Imana busohozwa muri bo kandi binyuze muri bo; hahirwa abashyira Imana ku mwanya wa mbere, kuko Imana izabahaza mu Bwami bwayo".

Kwifuza gukiranuka Imana itanga, gushaka kwambara umwabaro wo gukiranuka kwayo, ni ugusuka ukuri kwacu imbere y'Imana. Inzara n'inyota ni ibigaragara, nyuma yo kubura ibyo kurya no kunywa hanyuma ugasanga igifu kirimo gutaka inzara. Inzara n'inyota byo gukiranuka kw'Imana ni ukumenya ko tuyikeneye ndetse tukamenya ko twebwe ubwacu nta kintu twakwishoboza tudasabye ubufasha bwayo.

Inama y'uyu munsi

Urashonje kandi ufite inyota yo gukiranuka kw'Imana? Urashaka kubaho wuzuye? Emera kandi umenye ko gukiranuka kwawe kudahagije, ko kutahaza ubugingo bwawe, kandi ushake Umwami n'umutima wawe wose kuko yadusezeranyije ko tuzahazwa.

Source: www.topchretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ese-ufite-inzara-n-inyota-byo-gukiranuka.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)