LIVE : Mu Kinyarwanda kiza, Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda...Kukira iburanisha #rwanda #RwOT

Iburanisha rya mbere mu rubanza rwo mu mizi, Urukiko rwatangiye rusoma imyirondoro y'abaregwa uko ari 21barimo Paul Rusesabagina ufatwa nk'uyoboye iri tsinda kuko ari we wari uyoboye impuzamashyaka MRCD ari na ryo ryari rikuriye umutwe wa FLN wagabye biriya bitero.

Mu gusoma umwirondoro, Urukiko rwavuze ko Rusesabagina ari Umunyarwanda wavukiye mu Rwanda ndetse runavuga ababyeyi be n'agace akomokamo.

Rusesabagina Paul yabajijwe niba uwo mwirondoro ari uwe, yongera kuwuhakana avuga ko atari Umunyarwanda.

Mu magambo y'Ikinyarwanda, Paul Rusesabagina yagize ati 'Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu. Njyewe si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.''

Uyu mugabo ukekwaho gushakira inkunga abahungabanya Umutekano w'u Rwanda, yabajijwe niba ibyaha basomye ko akurikiranyweho ari byo, yagize ati 'Ibyaha byose ni byo.''

KURIKIRA IBURANISHA RYOSE :

Abaregwa bose uko ari 21 basomewe imyirondoro yabo ndetse n'ibyaha bakekwaho, ndetse n'abanyamategeko bahagarariye abaregera indishyi bakaba basomye imyirondoro yabo.

Mu baregera indishyi, harimo abagizweho ingaruka na biriya bitero byagabwe mu Majyepfo ndetse n'ababuze ababo babipfiriyemo.

Rusesabagina ngo yarashimuswe

Umucamanza yagaragaje uko imigendekere y'uru rubanza izagenda, ahita asaba ababuranyi niba hari inziti zibanziriza urubanza zihari.

Njyewe nk'umuntu w'Umubiligi nkaba naraje mu Rwanda nkaza nk'umuntu ushimuswe nkaba narafashwe bugwate, nkaba mbona uru rukiko rudafite ububasha bwo kumburanisha.

Yahise aha ijambo Me Gatera Gashabana ngo asobanure ibirambuye kuri izi nzitizi ze.

Me Gatera Gashabana yavuze ko uru rugereko rw'Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Ingingo ya 84 y'Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza mbonezamubano, iz'ubucuruzi n'ubutegetsi iteganya ko umuburanyi agomba kugaragaza mu myanzuro inzitizi zisobanura uko ikirego cye kitakirwa kubera iburabubasha ry'urukiko.

Inyandiko itanga ikirego ku wa 10 Mutarama 2012 hamaze gusuzumwa ko Paul Rusesabagina afite ubwenegihugu bw'u Bubiligi 27 Nyakanga 2000, Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwoherereje Ubushinjacyaha bw'u Bubili ikirego kugira ngo buburanishe uyu mugabo.

Iki cyifuzo cy'Umushinjacyaha turagira ngo tubagaragarize ko cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, muzasanga ku ntangiro ya paje ya 35 hari ibyo Ubushinjacyaha bwakoze.

Ati 'Twemeranya n'Ubushinjacyaha ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw'u Bubili tukaba dusaba ko yaburanishwa n'Inkiko z'u Bubiligi.'

Impande zombi zari zaratangiye gukorana mu buryo bw'ubutabera, Rusesabagina yaje gufatirwa mu Rwanda mu buryo budasobanutse.

Kuko Ubushinjacyaha bwari bubizi ko atazoherezwa n'u Bubiligi, kuba rero Rusesabagina yarafashwe akagezwa imbere yanyu, turasanga bitarubahirije ayo mahame.

Dushingiye ku kuba Ubushinjacyaha bwariyemereye ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw'u Bubiligi, turasanga yakoherezwa kuburanira mu bubiligi mu rukiko rwitwa Tribunal de premier Instance de Bruxelles.

Yanavuze ko hari umugabo w'Umubiligi witwa Guy Tenice wari wafashwe n'inkiko zo mu Rwanda ndetse yaranaciriwe urubanza n'Inkiko Gacaca, ariko nyuma akaza koherezwa mu Bubiligi kuburanishirizwayo.

Umucamanza yamubajije icyo ashingiraho avuga ko umuntu ufite ubwenegihugu bw'Ubunyarwanda bw'inkomoko adashobora kuburanishwa mu Rwanda ngo ni uko afite ubwenegihugu bw'ikindi gihugu.

Me Gatera Gashabana ati 'Ubundi ni ibintu bidakwiye kugibwaho impaka, kuko Ubushinjacyaha bwiyemereye ko Rusesabagina atari Umunyarwanda.'

Avuga kandi ko Igihugu kidashobora kohereza umwenegihugu wacyo kuburanira mu kindi gihugu.

Yavuze kandi ko impande zombi zashyizeho komisiyo ihuriweho iri gukurikirana uru rubanza ndetse ko na n'ubu igikomeje imirimo yayo.

Ubushinjacyaha ntibunavuga uko yafashwe, ese ni uburyo bwemewe n'amategeko, aha ni indi shapitre kuko na yo izasuzumwa mu buryo buhagije.
Akavuga ko hashyizeho n'impapuro zita muri yombi ariko kuko u Bubiligi butashoboraga kohereza umwenegihugu wabwo.

Kuba yaje kubaregera imbere yanyu arabikora arenze ku byo yari yemeranyijweho n'ubushinjacyaha bw'u Bubiligi.

Umucamanza yabajije Me Gashabana, niba Umubiligi ufatiwe mu Rwanda yarakoze ibyaha mu Rwanda adashobora kuburanishirizwa mu Rwanda. Amusubiza agira ati 'Byaterwa n'uburyo yahageze.'

Rusesabagina yahise yaka ijambo, avuga ko atoherejwe n'u Bubiligi yita igihugu cye.

Yagie ati 'Ubushinjacyaha bwa hano bwasabye ababiligi kunyohereza barabyanga, basaba kunkurikirana hariya mu Bubiligi kandi bari baratangiye, mu gihe bari batangiye kubitegura, ni bwo njye nashimuswe kandi na byo ni ikindi cyaha.'

Me Gashabana yavuze ko 'umuntu w'Umubiligi yaraje mu Rwanda yaraje mu buryo bwemewe n'amategeko ashobora gufatirwa mu Rwanda akanaburanishwa, ese ni ko byagenze kuri Rusesabagina ?'

Yakomeje agira ati 'Iyo ubushinjacyaha buvuga ngo bwafatiye Rusesabagina i Kigali, muzarebe nta nyandiko y'ifatwa', Umucamanz ahita amubwira ko ibyo by'ifatwa babiburanye bihagije.

Me Gashabana avuga ko ibyashingiweho mu gufata Rusesabagina ari imfabusa kuko Ubushinjacyaha butagaragaza inyandiko imufata n'imufunga. Umucamanza yahise amubaza niba bari kujurira icyemezo cyafashwe kuri iyi ngingo avuga ko yashakaga gusobanura ingingo zabo.

Me Gatera Gashabana avuga ko ifatwa n'ifungwa bishingiye ku bintu by'uburiganya ku buryo n'Urukiko rudashobora kubishingiraho ruburanisha uwo muntu.

Nagaragaze ko yatakaje Ubunyarwanda

Ubushinjacyaha buvuga ko bwamureze nk'Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa kabiri bw'u Bubiligi ndetse mu mwirondoro we twavuze aho avuka ababyeyi be, byose ni ibyo mu Rwanda.

Umushinjacyaha ati 'kuba muri 2000 yaragize ubwenegihugu bw'u Bubiligi bitamukuraho ubwenegihugu bw'u Rwanda yagombye kugaragaza uko yatakaje ubwenegigu kavukire."

Umushinjacyaha avuga ko hari inzira zikoreshwa mu gutakaza ubwenegihugu kavukire ariko ko Rusesabagina atagaragaza ikimenyetso ko izi nzira yaba yarazubahirije.

Ubushinjacyaha buvuga ko izi nzitizi zitangwa n'uruhande rw'uregwa kugira ngo rutinze urubanza rwo mu mizi.

Umushinjacyaha kandi yavuze ko yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufatiwe mu Rwanda yarakoreye ibyaha muri iki gihugu agomba kuburanishwa n'inkiko zo mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwemera ko bwakoranye n'ubw'u Bubiligi bukanabuha ububasha bwo kumukurikirana muri 2010, kuva icyo gihe ubushinjacyaha bw'u Bubiligi bwakomeje kumukurikirana nka Perezida wa PDR-Ihumure.

Muri 2018 Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwafunguye indi dosiye ya MRCD-FLN irimo abantu batandukanye barimo Rusesabagina uri ku isonga na Nsabimana Callixte.

Iyi dosiye ntiyigeze yoherezwa mu bubiligi, na none Ubushinjacyaha busaba ubw'u BubIligi ko Rusesabagina abazwa ariko ko iyo dosiye itigeze ihabwa u Bubiligi.

Tariki 22 Nzeri 2020, Umushinjacyaha Mukuru yandikiye Ubushinjacyaha bw'u Bubiligi ko Rusesabagina yafatiwe mu Rwanda ari gukurikiranwa n'Inkiko zo mu Rwanda asaba ko Ubushinjacyaha bwoherereza ubw'u Rwanda dosiye yose bwohererejwe ndetse n'ibimenyetso byose bwabuhaye n'ibyo bwaba bwariboneye.

Iburanisha rirakomeje...

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-Kinyarwanda-kiza-Rusesabagina-yongeye-kuvuga-ko-atari-Umunyarwanda

Post a comment

0 Comments