Umupolisi yakubiswe icupa mu mutwe ubwo yajyaga guta muri yombi Idamange #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, nibwo Polisi y'Igihugu ifatanyije na RIB, bagiye gufata Idamange akorweho iperereza kuri ibi bikorwa bye bikekwa ko ari ibyaha.

Itangazo rya Polisi y'Igihugu rivuga ko ubwo bari bagiye kumufata yagerageje gushaka kwanga gutabwa muri yombi, akubita umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa bikomeye.

Rikomeza rigira riti 'Ukekwaho ibyaha [Idamange] yagerageje kwanga gutabwa muri yombi nk'uko biteganywa n'amategeko, yakoresheje icupa arikubita umupolisi mu mutwe aramukomeretsa.'

Polisi y'u Rwanda itangaza ko CSP Silas Karekezi wakomerekejwe na Idamange yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo akurikiranwe n'abaganga.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Idamange yakubise umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa

Polise yashyize hanze urwandiko rugaragaza ibyaha Idamange akurikiranyweho
Polise yashyize hanze urwandiko rugaragaza ibyaha Idamange akurikiranyweho



Source : https://www.imirasire.rw/?Umupolisi-yakubiswe-icupa-mu-mutwe-ubwo-yajyaga-guta-muri-yombi-Idamange

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)