Silvizo uzwi mu gusubiramo indirimbo z'abahanzi, yatangaje ko ahaye Element Eleéeh nyirantarengwa y'ibyumweru bitatu byo kuba yamaze kumusubiza amafaranga yamuriganyije amubeshya ko azamukorera indirimbo mu myaka itatu ishize ariko amaso agahera mu kirere.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Ukuboza ni bwo umuhanzi wamamaye mu gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi Silivizo yongeye kwigarurira imbuga nkoranyambaga nyuma yo gutungurana agashyira hanze amashusho aherekejwe n'ibizibiti, atanga intumwa ya nyuma yo kurega Element, producer akaba n'umuhanzi.
Muri aya mashusho arimo n'amafoto ya message za Mobile Money amwohereza aya mafaranga, Silivizo agaragara avuga ko agiye kwitabaza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) nk'uburyo bwa nyuma bwo kubona ubutabera bwo kwisubiza amafaranga ibihumbi magana atatu yahaye Element ngo amukorere indirimbo ariko bikarangira ntayo amukoreye ahubwo agahitamo kumwihisha no kwanga kumwitaba kuri telephone ubwo yabaga amuhamagaye.
Yagize ati 'Element aho bigeze ngiye kukujyana muri RIB kugira ngo unyishyure amafaranga yanjye ibihumbi 300 naguhaye ngo unkorere indirimbo ukanga kuyikora hanyuma n'amafaranga wanga kuyansubiza.'
Silvizo yakomeje avuga ko nyuma y'uko mu myaka itatu ishize ibi bibaye yagiye agerageza kwandikira no guhamagara Element ngo bakemure iki kibazo hatitabajwe inzira z'amategeko bikananirana, kuri ubu yamaze gutanga nyirantarengwa y'ibyumweru bitatu byo kuba yasubijwe ibye cyangwa akajyana iki kirego muri RIB.
Uyu muhanzi yashimangiye ko bijyanye n'igihombo gikomeye yahuye nacyo nyuma y'uko indirimbo yagombaga kuba yarasohotse mu muri iki gihe itasohotsemo, ubu yifuza ko Element yamusubiza amafaranga kurusha kumushumbusha kumukorera indi ndirimbo mu buryo bw'amajwi nk'uko avuga ko byagombaga kuba byarakozwe.
Ati 'Nakwishyuye amafaranga kugira ngo unkorere indirimbo ingirire umumaro, nyicuruze ubu imyaka ibaye itatu. Urumva iyo ndirimbo itamaze guhomba ndetse nyuma yaho nakoze indirimbo nyinshi. Rero nkeneye ko unsubiza amafaranga yanjye.'
ISIMBI mu gushaka gucukumbura mu mizi iby'iki kibazo, Silvizo we ubwe yayihamirije ko ubundi yatanze hamwe amafaranga agera ku bihumbi Magana atanu imbumbe harimo ibihumbi magana atatu yahaye Element ubwo yari akibarizwa mu nzu itunganya umuziki ya 'Country Records' ndetse n'ibihumbi 200 frw yahaye umuvandimwe wa nyiri iyi nzu Noopja wanitabye Imana.
Source : http://isimbi.rw/silvizo-yarahiriye-kurutsa-element-eleeeh-ibye-yamuriganyije.html