Linda yashyize hanze filime igaruka ku ngo zubakiye ku kinyoma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime nyarwanda Kayitesi Alice, wamenyekanye cyane nka Linda yashyize hanze filime nshya yise 'Inyenyeri y'Ibanga' igaruka ku nkuru ishingiye ku rukundo ruvanze n'inyungu n'ingaruka zishobora guterwa no kubaka umubano udashingiye ku kuri.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Linda yavuze ko iyi filime yibanda ku nkuru z'abashakana cyangwa babana n'abandi bafite imigambi itari iy'urukundo nyakuri, ahubwo bagamije inyungu zituruka ku mitungo.

Yagaragaje ko ari inkuru ishingiye ku buzima busanzwe, aho hari abinjira mu rushako bagamije kugera ku mitungo cyangwa imibereho myiza, aho kuba ari urukundo rubahuza.

Ati 'Ni inkuru igaragaza ibintu bibaho koko. Hari abashaka abo babana bagamije inyungu, ariko bikarangira bibagizeho ingaruka zitari nziza.'

Yakomeje avuga ko intego nyamukuru y'iyi filime ari ugutanga ubutumwa bwigisha abantu kugira ubushishozi mu rukundo no mu mubano, ndetse no kumenya agaciro kabo. Yibanze cyane ku gushishikariza abagore n'abakobwa kwigira no kudategereza kubeshwaho n'abandi kugeza kubiguranisha amarangamutima yabo.

Yagize ati 'Ni ngombwa ko umuntu amenya gushaka no kurengera ibyo atunze, aho gutegereza ko hari uzabimugenera.'

Linda yavuze kandi ko iyi filime ari igice cy'umusanzu we mu guteza imbere sinema nyarwanda, cyane cyane binyuze mu nkuru zifite isomo rifatika ku buzima bwa buri munsi.

Yongeyeho ko yitaye cyane ku buryo inkuru itunganijwe, abakinnyi batoranywa n'uburyo amashusho yafashwe, kugira ngo filime igire ireme kandi ishobore kugera ku rwego mpuzamahanga ndetse ko abakunzi ba sinema bazayibonamo inkuru zibashishikariza gutekereza no gufata imyanzuro iboneye mu buzima bwabo.

Filime Inyenyeri y'Ibanga yamaze gutangira gushyirwa hanze ku rubuga rwa YouTube kuri shene ye yitwa Linda Media TV, aho hamaze gusohoka igice cya mbere.

Iki gice kigaragaramo abakinnyi bazwi cyane barimo Tukowote, Fabiola, Brenda na Keza bakinanye muri Umuturanyi, ndetse na Roxanne, Roxa, Steven n'abandi benshi.

Linda yasohoye filime ye bwite



Source : http://isimbi.rw/linda-yashyize-hanze-filime-igaruka-ku-ngo-zubakiye-ku-kinyoma.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)