Aziz Ki yahaye umugore we Mobetto imodoka y'agatangaza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideli w'Umunya-Tanzania Hamisa Mobetto yahawe imodoka y'agatangaza n'umugabo w'umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka muri Burkina Faso, Stéphane Aziz Ki, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe bamaze bashyingiranywe.

Aziz Ki usanzwe akinira Waydad AC, yifashishije urukuta rwe rwa Instagram , agaragaza amarangamutima akomeye afitiye umugore we, anamushimira uko babanye muri uwo mwaka wa mbere w'ishyingiranwa.

Yagize ati: 'Uyu munsi turuzuza umwaka umwe. Ndashimira Imana. Nishimiye amahoro, iterambere n'amasengesho dusangiye. Imana ikomeze kutuyobora, irinde urugo rwacu kandi yongere urukundo n'ubwumvikane hagati yacu. Ndagukunda cyane.'

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi wihariye, Aziz Ki yahaye Hamisa Mobetto impano y'imodoka nshya, agaragaza ko ari uburyo bwo kumushimira.

Yagize ati 'Iyi ni impano nto igamije kukwereka uko ngushimira, uri umugore wihangana, ufite imbaraga, wuje urukundo kandi ugaragaza urumuri mu buzima bwanjye.'

Yakomeje avuga ko nta mpano n'imwe ishobora gusobanura neza urukundo amufitiye.

Ati 'Nta mpano ihenze naguha ishobora kugaragaza uko ngukunda kandi ngushimira. Uri umugisha ukomeye mu buzima bwanjye.'

Akaba yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class ikaba izwi nka G-Wagon.

Aba bombi bashyingiranywe ku wa 16 Gashyantare 2025 mu mujyi wa Dar es Salaam, mu birori byitabiriwe n'inshuti n'imiryango yabo. Mbere y'ubukwe, Aziz Ki yari yatanze inkwano y'inka 30.

Imodoka yahaye Mobetto
Ubwo yamuhaga urufunguzo
Byari ibyishimo ku mpande zombi
Aziz Ki na Mobetto barizihiza umwaka bamaze bashyingiranywe
Mobetto yashimiye Aziz Ki



Source : http://isimbi.rw/aziz-ki-yahaye-umugore-we-mobetto-imodoka-y-agatangaza-amafoto.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)