Samusure yahishuye ko ubwo yahungiraga mu gihugu cya Mozambique yabanje gufatwa na benshi mu banyarwanda bahakorera nk'umuntu watumwe na Leta y'u Rwanda kuneka abavuga rumwe nayo.
Kalisa Ernest wamamaye muri sinema nyarwanda nka Samusure yavuze ko ibi byo gufatwa nabi muri sosiyete ngari y'abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Maputo ahanini byaturukaga ku kuba batiyumvisha uburyo umuntu wari ufite izina ry'ubwamamare nk'irye yashoboraga kwisanga atakambira gukora akazi rimwe na rimwe gafatwa nk'akagayitse.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Samusure yanagaragaje ko uku kwitiranwa n'umukozi w'inzego z'ubutasi bw'u Rwanda byagiye bigakwirakwira mu buryo bukomeye kugera n'aho yigeze kwishyurwa igice cy'ibanze cy'amafaranga kugira ngo aze kuyobora imihango y'ubukwe bumwe bw'abanyarwanda baba muri iki gihugu akaza kuyagumana adakoze akabwirwa ko bitagikunze kubera kumwishisha.
Ati 'Hari ubukwe bw'abanyarwanda nagombaga kujya kuyobora ndetse bari babanje no kunyishura amadolari 300 gusa nyuma mbere y'uko buba ababyeyi babwira uwari watekereje kumpa akazi bati 'ariko warasaze, urazana Samusure hano uzi icyamuzanye koko. Uriya araneka.' '
Uyu wakinnye yitwa 'Rulinda" muri filime 'Seburikoko' yavuze ko ku ntangiriro yabanje kubura akazi bidaturutse ku kutagira icyo ashobora gukora ahubwo ko ahanini byavaga mu ndorerwamo yo gufatwa nk'umuntu wifashije kandi utagenzwa na kamwe.
Ati 'Nubwo nari ku gitutu cyo gupagasa ngo mbone uko nishyura abo nari mbereyemo imyenda ariko nkigerayo sinabonye akazi. Nta muntu washoboraga kumpa akazi kuko bose babaga bibaza niba nagakora kubera kubisanisha n'uko banzi.'
Samusure yavuye mu Rwanda mu Kwakira 2022, icyo gihe akaba yaratangaje ko yari yimukiye i Maputo muri Mozambique nyuma yo guhura n'ikibazo cy'abantu yari afitiye amadeni ndetse bamwe batangiye no kumurega ahitamo kujya gushakira amafaranga mu mahanga aho gufungirwa mu Rwanda.
Uyu mugabo yavuze ko yageze igihe yumva yakwiyahura bitewe n'uko ubuzima bwari bwamucanze amadeni yabaye menshi, gusa ngo hari umugore waje kumureba amubwira ko hari inzozi yarose ahatirwa kuza kuzimubwira.
Yamubwiye ko umugisha we wose azawunona, yishyuriwe amadeni yari afite, arinzwe gereza gusa na we hari ibyo agomba kwigoma birimo ubusambanyi ikirenze kuri ibyo, umudayimoni wo kwiyahura umurimo agomba kuwurwanya.
Akimubwira ibyo kwiyahura kuko nta muntu n'umwe yari yarabibwiye yahise amenya ko ari Imana imumutumyeho. Ni bwo yahise ahungira Mozambique aciye muri Tanzania.
Source : http://isimbi.rw/nafatwaga-nk-intasi-y-u-rwanda-muri-mozambique-nari-ngiye-kwiyahura-_-samusure.html