Yanditse amateka akomeye! Ibintu 5 Chairman wa APR FC yazibukirwaho mu gihe yahindurwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana. Gusa nta tangazo yaba APR FC cyangwa Ingabo z'u Rwanda barasohora bavuga ko Brig Gen Deo Rusanganwa atakiri umuyobozi w'iyi kipe ifite ibikombe byinshi mu gihugu.

Ku wa Kabiri w'iki Cyumweru ni bwo inkuru yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga ko nyuma y'amezi 13 ari umuyobozi wa APR FC, Brig Gen Deo Rusangwa yakuwe kuri izi nshingano kubera kuburira umwanya ikipe bitewe n'inshingano zindi za Gisirikare afite.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe ruyobora iyi kipe ruragira icyo rutangaza kuri aya makuru niba ari yo cyangwa ari ibihuha. Gusa na none nta nkuru ipfa kuzira ubusa idafite aho ikomotse.

Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko Col (Rtd) Vincent Mugisha usanzwe ari umunyamabanga wa APR FC ari we urimo gukora nk'umuyobozi mu gihe Brig Gen Deo Rusanganwa ahugiye mu kandi kazi gasanzwe gatuma ataboneka.

Brig Gen Deo Rusanganwa usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri mu Ngabo z'u Rwanda, yari ku buyobozi bwa APR FC kuva mu Ugushyingo 2024, asimbuye Col (Rtd) Richard Karasira.

Nubwo aya makuru ataremezwa n'ubuyobozi, munyemerere muri iyi nkuru turebere hamwe bimwe mu bintu yazibukirwaho mu gihe yaba asimbujwe.

Yanditse amateka yari yarananiranye mu myaka 10

Ku mwaka umwe yamaze ku buyobozi bwa APR FC yegukanye ibikombe butatu, icya Shampiyona, Igikombe cy'Amahoro ndetse n'Igikombe cy'Intwari.

Brig Gen Deo Rusanganwa akaba yarabashije gutwara 'Double' (Shampiyona n'Igikombe cy'Amahoro) mu mwaka umwe, ibi bikaba ari byo bikombe bikomeye mu Rwanda cyane ko ari nabyo bitanga itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League na Confederation Cup.

Aya ni amateka yanditse cyane ko hari hashize imyaka 11 iyi kipe itabikora aho yaherukaga kubikora mu mwaka w'imikino wa 2013-14.

Asigiye APR FC Bisi (Bus)

Bizavugwa bizanandikwa mu mateka ko ku ngoma ye nk'umuyobozi wa APR FC ari bwo iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yabonye imodoka yayo bwite.

Ubundi APR FC isanzwe igenda mu modoka za gisirikare (zifite ibirango bya gisirikare), benshi bibazaga impamvu itagira imodoka yayo, rero ari Umuyobozi wa APR FC iyi kipe yabashije kugura imodoka.

Nubwo itaratangira kuyigendamo ariko iyi modoka yamaze kugera mu Rwanda, irimo gushyirwago ibirango by'ikipe, vuba cyane izatangira kuyikoresha.

Ntiyigeze atsindwa na mukeba Rayon Sports

Kuva yagirwa umuyobozi wa APR FC mu Gushyingo 2025 kugeza uyu munsi amaze guhura na Rayon Sports inshuro 4, zose nta n'imwe yatsinzwe, banganyije kabiri, ayitsinda kabiri.

Mu mwaka w'imikino ushize wa 2024-25, muri shampiyona banganyije imikino yombi ubusa ku busa.

Yaje gutsinda Rayon Sports 2-0 ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro wabaye tariki 5 Gicurasi 2025.

Yaje kuyisubira ayinyagira 3-0 mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025-26 wabaye tariki 8 Ugushyingo 2025.

Kogosha abakinnyi

Nyuma y'imyaka myinshi, Brig Gen Deo Rusanganwa azibukirwa ku kuba ari we wagaruye umuco wo kogosha abakinnyi.

Mu busanzwe APR FC nk'ikipe y'Ingabo z'Igihugu hari imico cyangwa imyitwarire abakinnyi n'abakozi bayo baba bagomba kuba bafite bitandukanye n'andi makipe.

Mu muco wa APR FC gutunga umusatsi mwinshi ukawukaraga, gusuka, gushyiraho 'dreadlocks' ntabwo byabaga byemewe.

Gusa mu myaka itambutse, nyuma yo kuva kuri gahunda yo gukinisha Abanyamahanga, yagiye iteshuka kugeza aho byari byarabaye nk'ibisanzwe.

Brig Gen Deo Rusanganwa akaba ejobundi yarabahinzemo ubudehe abafite imisatsi imeze ityo arabogosha.

Yashimangiye ko ari umuco ugomba kugaruka ku buryo no mu masezerano bizajya bijyamo utabyishimiye akumva akomeye ku musatsi we, ntibazamusinyisha bazamureka.

Inshuti y'Itangazamakuru

Muri aya mezi 13 ashize ari Chairman wa APR FC, ni Umuyobozi wageregeje kubana neza n'abanyamakuru mu ngeri zitandukanye.

Brig Gen Deo Rusanganwa mu mwanya muke yabaga afite ariko n'itangazamakuru yariboneraga umwanya.

Byari bigoye kuba wahura na we ukamubwira ko wifuza kuganira na we ngo akwangire, no kuri telefoni yaritabaga kandi akaguha amakuru y'ikipe wifuza kumenya.

Hari n'abifuza ibiganiro by'umwihariko (Exclusive interviews), yarabikoze kandi byinshi, ibi ni bimwe mu byamwongereraga igikundiro mu itangazamakuru, bakamwibonamo aho kumutinya nk'umusirikare ufite ipeti rya 'Brig Gen'.

Yabashije gutwara Shampiyona n'igikombe cy'Amahoro mu mwaka umwe, ibintu APR FC yahherukaga mu myaka 11
Yari inshuti y'itangazamakuru
Kuva yajya ku buyobozi ntabwo Rayon Sports yigeze imutsinda
Bus y'ikipe yageze mu Rwanda
Abakinnyi yarabogoshe



Source : http://isimbi.rw/yanditse-amateka-akomeye-ibintu-5-chairman-wa-apr-fc-yazibukirwaho-mu-gihe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)