Umuraperi Bulldogg ategerejwe i Huye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Bulldogg ategerejwe mu Karere ka Huye mu gitaramo cy'imbaturamugabo cyiswe 'Blackout Saturday' kigomba kumuhuriza hamwe n'abavangamuziki batandatukanye mu mpera z'iki cyumweru.

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025 ni bwo umuraperi Bulldogg ategerejwe n'imbaga y'abakunzi be mu gitaramo cyigomba kubera ahitwa City Snack Lounge iruhande rw'icyicaro cy'ishami rya WASAC rikorera mu karere ka Huye.

Usibye Bulldogg, iki gitaramo kizahuriza hamwe abavangamuziki bamaze kugira izina rikomeye barimo DJ Srimix ndetse na DJ Lyan.

Mu kiganiro na ISIMBI, Gatete Kharim Clovis uri mu itsinda riri gutegura iki gitaramo, yavuze ko ikigamijwe ari ukugira ngo umuhanzi ataramire abafana be, bishimane ndetse bashirane urukumbuzi aboneraho kwizeza abazaba bari i Huye ibyishimo bisendereye.

Ati 'Umuhanzi azaba afite umwanya uhagije, yiteguye kwishimana n'abafana babo. Buri muntu wese uzitabira kiriya gitaramo, ndabizi neza ko azataha yishimye kuko umuhanzi azahabwa umwanya uhagije.'

Gatete yanaboneyeho gusaba abantu kuzaza biteguye kwishima no gusabana nk'inshuti n'umuryango.

Ati 'Hariya, kuri uriya munsi, niho hantu honyine hazaba hari ibyishimo aho inshuti zajya zikishimana ndetse n'umuryango ukishimana. Buri wese uzaza, azaze yiteguye gutaha afite ibyishimo bisendereye.'

Mu kiganiro kigufi twagiranye, Bulldogg wari umaze igihe kinini adataramira i Butare yahamirije ISIMBI ko nawe yiteguye gutanga ibyishimo kubazaba bitabiriye iki gitaramo.



Source : http://isimbi.rw/umuraperi-bulldogg-ategerejwe-i-huye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)