Junior Rumaga yasabye abasore kureka kumenyereza abakunzi babo kubaha ibintu bazi neza ko batazakomeza kubibabonera kuko nabyo biri mu bituma batandukana hadateye kabiri.
Umusizi Rumaga wa Nsekanabo uzwi nka Junior Rumaga yavuze ko uko umusore akomeza kwirarira ku mukobwa bakundana kugera no ku kwikokora utwo afite twose kugira ngo amuhe n'ibyo amusaba birenze ubushobozi faranga bwe biba bisa nko kwicira inzira yo gutandukana mu gihe bitabonetse.
Mu kiganiro na ISIMBI, Rumaga yagize ati 'Niba umumenyereza ibintu kandi birenze ubushobozi bwawe ku buryo wabimuha buri munsi, uri gufungura icyumba cye cy'inzara gishobora kuzasibwa n'undi. Ntawe ugira inzara y'icyo atazi.'
Rumaga yanakomoje ku mpungenge akomeje guterwa no kuba ibintu byose byakabaye bikorerwa imbere mu miryango bisigaye biri ku mbuga nkoranyambaga mu gufatwa nko gutera imbere byadutse.
Ati 'Kuri ubu abantu bamaze kubishyira ku gashyorongamuhogo ku buryo ibintu byose bisa nk'aho mushaka guhuruza imbaga cyangwa bababone kandi ntabwo muzi ko byose biza bikamunga hamwe mwubakira n'umuryango wanyu.'
Mu kwezi gushize nibwo Akarere ka Huye kahaye Rumaga umusozi wa Kiruri ubumbatiye amateka menshi ya gihanzi, aho Rumaga yiyemeje kuwubyaza umusaruro mu buryo bwo kwagura inganzo ye n'abo bakorana muri Siga Rwanda.
Source : http://isimbi.rw/junior-rumaga-yasabye-abasore-kureka-kwirarira-ku-bakunzi-babo.html