Ubushobozi buri mu byo Linda wamamaye muri filime 'Umuturanyi' yakundiye umugabo we (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kayitesi Alice, wamamaye muri sinema nyarwanda nka Linda, yasabye abakobwa ku kujya bareba ku ntumbero y'ubushobozi bw'umusore mbere yo gufata umwanzuro wo gushakana na we kuruta gushingira ku kuba bakundana gusa.

Uyu mukinnyi wa filime muri filime y'uruhererekane 'Umuturanyi' nka Linda avuga ko ashingiye ku buryo ibintu byifashe kuri ubu byaba ari uguhubuka gukomeye ku mukobwa mu gihe yaba afashe umwanzuro wo gukundana n'umusore ashingiye ku ngingo yo kuba bakundana gusa akirengagiza ibijyanye n'aho ibizabatunga bizava mu gihe bazaba bamaze kubana.

Mu kiganiro na ISIMBI, Linda yemeje ko ingingo yo ugukururana n'ukwiyumvanamo kw'amarangamutima hagati y'umukobwa n'umusore nayo ari ingenzi ariko ko itakabaye ihabwa intebe mbere yo kubanza kureba niba umusore afite ubushobozi bwo gutunga umugore.

Ati 'Ako kantu ko kuba wumva wakunze umusore ni ngombwa pe ariko nshingiye ku buryo inzara iryana hamwe ikurya uri kumwe n'uwo mukunzi wawe wakundiye urukundo ugahita ubona isura irahindutse. Urugo rurimo inzara bararyana.'

Linda yashimangiye ko abakobwa bakwiye kujya bahitamo uwo bagomba kubana bazirikana kureba niba hari intambwe azatuma biyongeraho ku buzima bari basanzwe babayemo kurusha gushakana n'abazatuma basubira inyuma.

Ati 'Aho kugira ngo mbane n'umuntu ansubize inyuma kurenza aho nari ndi mbere y'uko duhura namureka pe. Ntabwo ndi kubwira abakobwa bakurikire amafaranga mu buryo bwose bayabonamo niyo bwaba budaciye mu nzira nziza ariko ni ngombwa gutekereza kuko bazabaho.'

Uyu mugore avuga ko iyi myumvire ari n'aho yavanye igitekerezo cyo gukora filime ye nshya yise 'Inyenyeri', yibanda ku nkuru z'abantu bashakana cyangwa babana n'abandi ariko bamwe muri bo bagaheranwa n'ibitekerezo byo kuzegukana imitungo.

Uretse kuba yaramenyekanye cyane muri filime 'Umuturanyi', izina rye ryongeye kuvugwa cyane mu 2021 nyuma yo kurokoka ibitero bya FLN mu ishyamba rya Nyungwe tariki 15 Ukuboza 2018.

Linda yavuze ko urugo rurimo inzara abantu baryana



Source : http://isimbi.rw/ubushobozi-buri-mu-byo-linda-wamamaye-muri-filime-umuturanyi-yakundiye-umugabo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)