Lynda Priya yakoze ubukwe bwitabiriwe n'ibyamamare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru, Lynda Priya na Irenge Christian bakoze imihango irimo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y'Imana nyuma y'ukwezi basezeranye kubana akaramata mu mategeko.

Uwankusi Lyinda wamamaye mu gukina amafilime nyarwanda nka Lynda Priya yasabwe anakwa na Irenge bari bamaze igihe bakundana mu birori byabereye ku i Rebero mu busitani bw'ahazwi nko kuri Kaleb Garden.

Ibi birori byari byitabiriwe ku bwinshi na bamwe mu bafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda barimo umunyarwenya Ndahurutse Merci uzwi nka Fally Merci , Junior Giti, Nyambo, Bamenya, Kanimna n'abandi benshi.

Mu masaha y'igicamunsi ni bwo aba bombi basezeranye kutazatezuka ku rukundo rwabo imbere y'Imana mu rusengero rwa 'Assemblies of God Church.'

Mu ndahiro ye, Irenge yabwiye Lynda ko uyu munsi uhagarariye icyizere yamugiriye akamwegurira umutima we Kandi ko atazigera amutenguha.

Mu muhango wabereye ku biro by'Umurenge wa Kimihurura tariki ya 18 Ukuboza 2025, ni bwo uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda yasezerenye mu mategeko na Irenge Christian.

Mbere y'uyu musore, Lynda yavuzwe mu nkuru y'urukundo na Zaba Missedcall bakinanaga filime zinyuranye. Bombi batandukanye mu 2022.

Usibye kuba azwi muri sinema Nyarwanda, Lynda ni umwe mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.

Lynda yakoze ubukwe



Source : http://isimbi.rw/lynda-priya-yakoze-ubukwe-bwitabiriwe-n-ibyamamare.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)