Nyuma yo guhangana n'ihuriro ry'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iz'u Burundi, Wazalendo, FDLR, abarwanyi ba AFC/M23 bamaze kwinjira mu Mujyi wa Uvira.
Ingabo z'u Burundi biravugwa ko zataye Urugamba zikayabangira ingata, Gusa hari amakuru avuga ko FARDC n'abo bafatanyije barimo gupanga kuza kurashisha indege Muri Uvira.
Akaba ariyo mpamvu yahavanye ingabo hafi ya zose nabaturage bamwe biriwe babwirwa kuva mumujyi vuba na bwangu.
Ingamba z'ubwirinzi bw'ikirere bwa M23 nabwo ngo bwiteguye ko drone indege niziza zihanurwa.

Minisitiri w'Ingabo muri DR.Congo, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, bahuye na Minisitiri w'Intebe, Judith Suminwa Tuluka, biga ku bibera mu cyerekezo cya Kamanyola â" Uvira.
Patrick Muyaya ati 'Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi'
Ku rundi ruhande nanone M23 iti ' Ntiturota gutura i Burundi turi aba kongoman, dufite iyo tuvuka, dufite iyo tunjya, kandi aho tujya Bujumbura ntiharimo. Abasilikare buburundi nibatahe bubake igihugu cyabo , M23 ntikeneye Burundi'

Cyokora ikintu M23 yijeje Abarundi nuko nibibeshya bagahirahira guhungabanya umutekano wabanyagihugu ba Congo bazamusubiza Kandi ngo babikorane umujinya mwinshi
Source : https://rushyashya.net/patrick-muyaya-ati-ibibera-uvira-turimo-kubikurikiranira-hafi/