Umukinnyi wa Sinema wa Nyarwanda, Micky yatangaje ko igitekerezo cyo gukora filime ye nshya yise 'Icyumba Cyanjye' cyaturutse ku bugome n'uburyarya umuntu ashobora gukorerwa n'inshuti ze hafi akunze ku kubwira amabanga ye yose.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe, wamamaye ku izina rya Micky yasobanuye uko umuntu uri hafi yawe ashobora kugusenya mu buryo bworoshye bijyanye n'uko ari we ubitsa amabanga yawe yose.
Ati 'Igitekerezo cyaturutse nyuma yo kwitegereza uburyo umwanzi wawe ari umuntu uba ukuzi imbere n'inyuma, umubitsa amabanga yawe ari nabyo bimworohera kugushyira hanze byoroshye.'
Uyu mugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko iyi filime imaze umunsi umwe ishyizwe ahagaragara ikubiyemo urugendo rw'umugore ushatse V
vuba ariko agashyirwa mu mwijima w'amakuru ajyanye n'umubano umugabo we yigeze kugirana na murumuna we.
Iyi nkuru ibumbatiye iyi filime ikomeza igaragaza uburyo uyu murumuna w'uyu mugore aza guhigira kwigarurira uyu mugabo abinyijije mu kuza kuba mu rugo rwabo akagerageza kumureshya kugeza asenyeye mukuru we.
Micky yanerekanye ko inganzo ye mu kwandika amafilime yaba arangira cyangwa ay'uruhererekane akora, ahanini ayikomora mu kumva ikinamico zitambuka kuri radio, kureba amafilime y'abanyamahanga ndetse n'ibyo acamo mu buzima bwe buri munsi.
Ati 'Njyewe mu busanzwe mba mfite inkuru nyinshi nshobora guhangaho filime kubera ko njyewe ndi umuntu wumva ikinamico, amafilime cyangwa ibindi bintu nkabikuramo isomo ari nabyo nyuma nanjye numva nakandikaho.'
Ku itariki ya 18 Ugushyingo nibwo Micky yasezeranye imbere y'amategeko na AG Promoter bari bamaze igihe kugera ku mwaka babana mu nzu nk'umugore n'umugabo.
Urukundo rwabo rwatangiye mu 2024 ariko bombi bakabigira ibanga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kugeza igihe bageze ku cyemezo cyo kurushinga.
Iby'urukundo rwabo byari byarateje impaka kuri bamwe, bitewe n'uko Micky yari aherutse gutandukana na Captain Regis, bari banasanzwe bakinana muri filime.
Source : http://isimbi.rw/inshuti-yawe-yafi-ni-nayo-yavamo-umwanzi-wawe-micky-video.html