Nyuma y'amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Brig Gen Déo Rusanganwa wari umuyobozi wa APR FC atakiri muri izi nshingano yari amazemo amesi 13 gusa.

Ni amakuru yatangiye gucicikana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ndetse nk'uko ilinyamakuru IGIHE, cyabyanditse ngo hari umwe mu bantu bo muri iyi kipe wabyemeje.


Brig Gen Deo Rusanganwa usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri mu Ngabo z'u Rwanda, yari ku buyobozi bwa APR FC kuva mu Ugushyingo 2024, asimbuye Col (Rtd) Richard Karasira.

APR FC ntacyo iratangaza kuri izi mpinduka zabaye mu buyobozi bwayo, ariko amakuru avuga ko Col (Rtd) Vincent Mugisha usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru ari we usigara ayoboye by'agateganyo.


Ubwo yaganiraga na IGIHE, Col (Rtd) Mugisha yavuze ko iby'impinduka zivugwa na we yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ndetse batarabimenyeshwa.


Mu mwaka n'ukwezi kumwe ku buyobozi, Brig Gen Deo Rusanganwa yahesheje APR FC kwegukana ibikombe bitatu bikinirwa mu Rwanda birimo Igikombe cya Shampiyona, Igikombe cy'Amahoro n'Igikombe cy'Intwari.

Kuri ubu asize iyi Kipe y'Ingabo z'Igihugu iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona, irushwa amanota ane na Police FC ya mbere inayirusha umukino umwe.

 



Source : https://rushyashya.net/nyuma-yamezi-13-ayobora-ikipe-ya-apr-fc-brig-gen-deo-rusanganwa-wari-chairman-wayo-ntakiri-muri-izo-nshingano/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)