Umukinnyi wa APR FC, Niyibizi Ramadhan ndetse na murumuna we ukinira Marines, Sultan Bobo bari mu gahinda gakomeye ko kubura se ubabyara witabye Imana.
Uyu mubyeyi akaba yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 saa kumi za mu gutinya akaba yaguye iwe mu rugo i Rubavu, Gisenyi.
ISIMBI yamenye amakuru ko atari amaze igihe kinini arwaye, yafashwe ku Cyumweru.
Uyu mubyeyi wa Ramadhan, Sultan Bobo ndetse na mushiki wabo Saida wakinnye ruhago na we akaba asigaye ari umutoza, yazize uburwayi aho yari asanzwe agira ikibazo cy'ubuhumekero.
Niyibizi Ramadhan ni umwe mu bakinnyi beza b'abanyarwanda bakina muri APR FC ndetse yanahamagawe mu ikipe y'Igihugu Amavubi, yanakiniye amakipe arimo Etincelles FC na AS Kigali.
Source : http://isimbi.rw/niyibizi-ramadhan-wa-apr-fc-ari-mu-gahinda-gakomeye.html