U Rwanda rwahawe kwakira imikino y'igikombe cya Afurika 2026 muri Volleyball ku makipe yabaye ayambere iwayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025, nibwo ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda ryatangaje ko u Rwanda ruzakira irushanwa ritaha rizahuza amakipe yabaye aya mbere kuri uyu mugabane mu bagabo (CAVB Men's club Championship).


Ni irushanwa ngarukamwaka rizaba rikinwa ku nshuro ya 47, rigahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, ariko akaba yiyongeramo andi akomeye mu bihugu bitandukanye.

Itangazo ryasohowe na CAVB n'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Volleyball (FRVB) ryemeje ko mu 2026 iri rushanwa rizabera i Kigali hagati ya tariki ya 20 Mata kugeza kuya 3 Gicurasi.


Ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri 2025, ryabereye mu Mujyi wa Misurata wo muri Libya, ryegukanwa n'ikipe ya Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu mu gihe APR VC yo mu Rwanda yabaye iya kane.

Igihugu cyakiriye gihagararirwa n'amakipe ane uko akurikirana ku rutonde rwa shampiyona y'umwaka wabanje, ndetse bivuze ko u Rwanda rwahagararirwa n'amakipe nka APR, Police, REG ndetse na Kepler VC.

Mu 2022, Gisagara VC yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye umudali muri iri rushanwa ubwo yabaga iya gatatu itsinze Port de Douala amaseti 3-1 ubwo ryari ryabereye i Kelibia muri Tunisia.



Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwahawe-kwakira-imikino-yigikombe-cya-afurika-2026-muri-volleyball-ku-makipe-yabaye-ayambere-iwayo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)