Bien Aimé yakeje Joshua Baraka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi wo muri Kenya, Bien Aimé Baraza yongeye kugaragaza icyubahiro afitiye umuhanzi ukomoka muri Uganda, Joshua Baraka, ubwo yashimangiraga ko ari umuhanzi wo kwitega muri Afurika y'Iburasirazuba no ku rwego mpuzamahanga.

Ibi yabivugiye mu kiganiro Mic Cheque podcast, aho yagarutse ku buryo Baraka amaze kwagura imbibi z'umuziki we kugeza ku isoko ryo hanze ya Uganda.

Bien yavuze ko ikintu gitandukanya Joshua na benshi mu bahanzi bo muri Afurika y'Iburasirazuba ari uko adatinya kwishyira mu bihe bitamworoheye, kugira ngo abone uko yinjirira amasoko atandukanye y'umuziki.

Bien yemeza ko iyo myitwarire ari yo imufasha gukura vuba no gutera izindi ntambwe ku rwego mpuzamahanga mu rugendo rwe rw'umuziki.

Ati 'Atembera nk'umugabo w'agaciro, yishyira mu bibazo kugira ngo akure ndetse atere imbere. Aho ni ho ahera amenyekana.'

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Sauti Sol yasabye abandi bahanzi bo mu karere, cyane cyane Abanyakenya, kwigira kuri Baraka bakareka kwirara kuko bamaze kumenyekana mu bihugu byabo.

Yongeraho ko ari ngombwa ko umuhanzi akoresha amafaranga ye mu kwagura imipaka no gushakisha uburyo abona umwanya w'ibihangano bye ku masoko mpuzamahanga y'umuziki, aho kubaho arangamiye mu gihugu cye gusa.

Baraka aheruka i Kigali tariki 15 Kanama 2025, aho yagenzwaga n'igitaramo yakoreye muri Kigali Universe ku wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025, icyo gihe yahuriye ku rubyiniro na Dj Pius wizihizaga imyaka 15 ari mu bavanga imiziki, Alyn Sano, Ruti Joel, Mike Kayihura, Dj Marnaud, Jules Sentore n'abandi.

Usibye 'Wrong Places' ;Joshua Baraka yanamenyekanye cyane nyuma yo gusohora indirimbo "Nana" mu 2023, ubu akaba ari umwe mu bahanzi bo mu karere bafite ababakurikira benshi kuri Spotify.

Bien Aime yake Baraka avuga ko ari umuhanzi mwiza uzi icyo ashaka



Source : http://isimbi.rw/bien-aime-yakeje-joshua-baraka.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)