Nsabimana Jean de Dieu [Chaolin], umunyezamu w'ikipe ya Musanze FC, yavuze ko gutsinda Rayon Sports atari amahitamo ahubwo ari nk'itegeko kuko nta mpamvu n'imwe babona yababuza.
Ibi uyu munyezamu uheruka gutorwa nk'umukinnyi mwiza w'icyumweru ahize abandi ku mikino y'umunsi wa 9 ya shampiyona y'u Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26, yabitangaje nyuma yo kunganya na Police FC kimwe kuri kimwe.
Musanze FC ikaba izakurikizaho Rayon Sports i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025, hazaba ari mu mukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona.
Chaolin akaba yavuze ko nta mpamvu n'imwe abona yababuza gutsinda Rayon Sports, ngo bazayitsinda kandi bayitsindire ku itara.
Ati 'Tuzayitsinda, Rayon Sports kuyitsinda ni ngombwa kandi tuzayitsindira hano kuri ya saha ya saa 18h30'. Icyo dusaba abakunzi bacu ni ukutuba hafi natwe tuzabaha ibyishimo.'
'Uko byagenda kose turi beza kurusha Rayon Sports, turibeza kurusha bo kuko n'urutonde rurabigaragaza kuko tubari imbere.'
Kugeza ubu Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona aho ifite amanota 16 mu gihe Rayon Sports ari ya gatandatu n'amanota 14 ku rutonde ruyobowe na Police FC n'amanota 22.
Source : http://isimbi.rw/gutsinda-rayon-sports-si-amahitamo-ni-itegeko-umunyezamu-wa-musanze-fc.html