Korali Shalom Choir ikorera umurimo w'ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Yaranguraniye', ivuga ku murimo w'agakiza Yesu Kristo yarangije ku musaraba.
Shalom Choir bati: "Ijambo 'Yaranguraniye' risobanura ko igihano cy'ibyaha twari dukwiriye, ari cyo rupfu, Yesu yagishyize ku bitugu bye, aracyishyura ku musaraba. Bibiliya ivuga iti: 'Ibihembo by'ibyaha ni urupfu' (Abaroma 6:23), ariko kubera urukundo rwe, Yesu arabihindura, atuvana mu rupfu aduha ubugingo buhoraho.
Nk'uko yabivuze muri Yohana 19:30 ati: 'Birarangiye.' Yarangije kwishyura igiciro cyacu. Twari abo gupfa, ariko we arabihindura aduha ubugingo. Twari abo kubaho mu rubanza, ariko aduha ubuntu n'agakiza. Si ibyo gusa, indirimbo irerekana ko 'Yaranguraniye' atari ku byerekeye ubuzima bw'iteka gusa, ahubwo no ku buzima bwa buri munsi: Hari abari mu kwiheba, ariko Yesu abaha ibyiringiro.
Hari imfubyi n'abapfakazi bumvaga bonyine, ariko muri Kristo babona Umubyeyi utajya ubatererana (Zaburi 68:5). Hari abafite umubabaro n'imitwaro iremereye, ariko Yesu arabahumuriza akabaha amahoro (Matayo 11:28)".
Korali Shalom ivuga ko iyo umuntu amaze kwakira Yesu, ahindura amateka ye: amarira akayagira ibyishimo, umubabaro akawugira umunezero, kwiheba akaguhindura ibyiringiro. Ni yo mpamvu iyi ndirimbo ari indirimbo yo gushima no guhamya ihinduka Kristo akorera mu buzima bw'abamwakiriye.
Umuyobozi w'indirimbo muri Korali Shalom, Tuyisenge Innocent, yagize ati "Iyo tumaze kubona Yesu n'agakiza, ahindura amateka yacu, agahindura amarira akayagira ibyishimo, umubabaro akawugira umunezero. Ni yo mpamvu tumushima, kuko yaduhinduriye ubuzima, aduha ubugingo n'amahoro."
Shalom Choir isobanura ko umwihariko wa 'Yaranguraniye' ari uko ishyira mu mucyo ihinduka ribonerwa muri Kristo: Ihinduka riva mu rupfu rijya mu bugingo; Ihinduka riva mu kwiheba rijya mu byiringiro; Ihinduka riva mu mubabaro rijya mu munezero n'amahoro.
Aba baririmbyi b'i Nyarugenge bavuze ko "Yaranguraniye" atari indirimbo yibutsa gusa ibyabaye ku musaraba, ahubwo "ni indirimbo ihamya n'ibyo Kristo akomeje gukora mu buzima bwa buri munsi. Igaragaza ko agakiza atari inkuru ya kera gusa, ahubwo ari imbaraga zikora no muri iki gihe."
Nyuma y'igitaramo gikomeye bakoze muri BK Arena n'ikindi bakoreye muri ADEPR Nyarugenge, Shalom Choir yatangarije inyaRwanda ko mu mwaka wa 2026 bafite intego yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bw'ihinduka ribonerwa muri Kristo.
Mu bikorwa bateganya harimo: Gutegura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana bizafasha benshi guhura n'Imana mu buryo bwimbitse; Gukomeza gusohora indirimbo zishingiye ku Ijambo ry'Imana, zifite ubutumwa bwubaka kandi buhumuriza imitima; Kwegera abantu banyuze mu bihe bikomeye, babereka ko muri Kristo hari ihinduka nyaryo.
Bafite kandi umushinga wiswe Shalom Charity, uzibanda ku ivugabutumwa rinyuze mu bikorwa by'urukundo no gufasha abatishoboye, hagamijwe gusangira ibyishimo no kwerekana urukundo rwa Kristo mu bikorwa bifatika.
Icyifuzo cya Shalom Choir ni uko abazumva indirimbo zabo batazazumva nk'umuziki gusa, ahubwo bazasobanukirwa ubutumwa bwihishe inyuma yazo. Bifuza ko abantu bamenya ko Yesu yabahinduriye amateka, kandi ko mu buzima bwabo ashobora guhindura byose.
Source : http://isimbi.rw/shalom-choir-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-irimo-ubutumwa-bwihariye.html