Umutoza wa Mukura VS, Nshimiyimana Canisius ntabwo yemera ko Rayon Sports yamutsinze imurusha ahubwo ashinja umusifuzi Uwikunda Samuel kuyifasha.
Ni umukino w'umunsi wa 21 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26, Rayon Sports yari yakiriyemo Mukura VS kuri Kigali Pele Stadium ejo hashize ku cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1, gusa muri rusange ntabwo Mukura VS yigeze yishimira imisifurire ya Uwikunda Samuel.
Mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'umukino, umutoza wa Mukura VS, Nshimiyimana Canisius yikomeye umusifuzi avuga ko ari we wafashije Rayon kumutsinda.
Ati "Ni umukino utari woroshye, ni umukino twari twiteguye neza, ku mpande zose twari twiteguye neza ariko iby'umupira ni uko bigenze nubwo ku ruhande rwanjye ntabyemera gutakaza amanota gutyo 100%, habayemo ukuboko k'umusifuzi ntabwo natinya kubivuga."
"Ntabwo njya nkunda kuvuga ku basifuzi ariko gutakaza ano manota harimo ukuboko gukomeye k'umusifuzi. Igitego twatsinze cy'umutwe kivuye muri koruneri ngira ngo mufite amashusho muri abanyamakuru muze kwitegereza murebe."
Uretse kwanga iki gitego yanashinje uyu musifuzi kumwima penaliti ebyeri aho umukinnyi we bamuteze indi umukinnyi wa Rayon Sports akawukora akabyirengagiza.
Ati "Hari umupira Tatu bamuteze mu rubuga rw'amahina agiye gushota bakubita amaguru barabyihorera, hari n'umupira bashose ku kaboko mu minota ya nyuma ngira ngo mu mashusho biragaragara, byose arabyirengagiza, ntabwo njya nkunda kuvuga ku basifuzi cyane twatsinzwe, turabyirengagiza tugiye gutegura iby'ubutaha."
Amakuru avuga ko Mukura VS yaba irimo yitegura gutanga ikirego muri FERWAFA kugira ngo bazasuzume ibyo umusifuzi Uwikunda Samuel yakoze niba byari bikwiye cyangwa niba atari byo bazamuhe.
Source : http://isimbi.rw/harimo-akaboko-k-umusifuzi-canisius-yikomye-umusifuzi-nyuma-yo-gutsindwa-na.html