Tariki ya 1 Ukuboza 2012 ni bwo inkuru mbi yatashye mu muryango mugari w'umuziki Nyarwanda ko Hirwa Henry wo mu itsinda KGB akaba na musaza wa Miss Kayibanda Aurore Mutesi, Nyampinga w'u Rwanda 2012, yitabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi.
Henry waririmbaga muri KGB izwiho cyane kuzamura umuziki nyarwanda ugezweho, aho bakunzwe mu ndirimbo nka Arasharamye, Abakobwa b'i Kigali n'izindi, yari yasohokanye n'inshuti ze bagiye kurira ubuzima(Picnic) ku kiyaga cya Muhazi i Burasirazuba.
Uyu muririmbyi yaje kurohoma muri iki kiyaga ahita yitaba Imana ku myaka 27 y'amavuko.
Kuri uyu munsi amaze imyaka 13 yitabye Imana, mushiki we Miss Kayibanda Aurore Mutesi, yagaragaje ko agishengurwa n'urupfu rwe, amubwira ko iteka azamuhora ku mutima.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagize ati "Uzahora iteka mu mitama yacu muvandimwe wanjye.'
Henry yavutse tariki ya 7 Kamena 1985, avukira i Bujumbura mu Burundi, ni umwana wa kabiri mu muryango w'abana 4 bavukanaga, akaba ari we wari umuhungu wenyine.
Amashuri abanza yayatangiriye i Burundi aza kuyakomereza i Gikondo ari na ho yayarangirije. Ayisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Kabuga (APERWA), aza gukomereza i Gikondo ayasoreza kuri APAPE.
Kaminuza yize umwaka umwe muri Kigali Institute of Management (KIM). Yitabye Imana yateganyaga gukomeza amashuri ye muri Mutarama 2013.
Source : http://isimbi.rw/ubutumwa-miss-kayibanda-aurore-yageneye-musaza-we-henry-wo-muri-kgb-umaze.html