Byiringiro Lague yageneye ubutumwa bukomeye APR FC yamureze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe umukino wa[[ shampiyona uzakurikiraho Police FC izasura APR FC, Byiringiro Lague yavuze ko nta kujenjeka kuri uyu mukino na wo bagomba kuwutsinda kuko intego ari igikombe cya shampiyona.

Ibi uyu rutahizamu umwe mu bahagaze neza muri shampiyona, yabitangaje nyuma yo kunganya na Musanze FC 1-1 mu mukino waraye ubereye kuri Kigali Pele Stadium.

Byiringiro Laguye wanatowe nk'umukinnyi w'umukino, yavuze ko bifuzaga kuba batsinda uyu mukino ariko biranga.

Umukino utaha bazakina na APR FC, yavuze ko azaba ari umukino utoroshye rero ko nubwo yayikuriyemo atazigera ayorohera kuko kuyitsinda bizabaha urufunguzo ku nzira igana ku gikombe.

Ati "Ni umukino ukomeye kandi ndakeka APR FC tuyirusha amanota 7. Ni umukino tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo tuzabashe kubatsinda dushyiremo andi manota kuko turashaka igikombe, ntabwo tuzayorohera."

Byiringiro Lague wakuriye muri iyi kipe aho yayivuyemo agiye gukina muri Sweden, avuga ko intego ye ari ukuba umukinnyi mwiza wa shampiyona no kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi.

Kugeza ubu Police FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 22, APR FC ya kane n'amanota 15, Gasogi ya kabiri ifite 18 mu gihe Musanze FC ya gatatu ifite 13.

Lague yavuze ko APR FC bagomba kuyitsinda



Source : http://isimbi.rw/byiringiro-lague-yageneye-ubutumwa-bukomeye-apr-fc-yamureze.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)