Twizerimana Eric usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, yamaze kurahirira kujya muri APR FC.
Uyu mufana akaba yinjijwe muri APR FC kumugaragararo nyuma y'umukino wa shampiyona APR FC FC yatsinzemo Mukura VS 1-0.
Yarahijwe na Songambere usanzwe ushinzwe ubukangurambaga muri APR FC yari kumwe na Rujugiro, umukunzi wa APR FC ukomeye.
Eric utifuje gutangaza byinshi, yagize ati "nibyo cyane navuye muri Rayon Sports njya muri APR FC. "
Songambere akaba yavuze ko Eric yishimiye uko ikipe ibayeho, itsinda abona ko nta gisigaye ngo ayerekezemo.
Ati "yarebye uko APR FC iyobowe, imyitwarire yayo, uko itsinda asanga ni ngombwa ko aza mu muryango, twebwe turi hano kumuha ikaze, tumuhaye ikaze yicare atuze."
Yakomeje agira ati "yafashe umwanzuro araduhamahara, aratubwira ngo nkimara kubona uko APR FC, imiyoborere yayo, maze igihe nyireba nasanze ari nta makemwa. Turamwishimiye tumuhaye ikaze."
Songambere yavuze ko kandi imiryango ihora ifunguye ku muntu wese wifuza kuza muri APR FC bazamwakirana yombi.
Si we mukunzi wa Rayon Sports winjiye muri APR FC gusa hari n'abandi yagiye irahiza barimo na Sarpong wari umukunzi wayo ukomeye.