Massamba Intore yahishuye urukumbuzi afitiye inganzo ya Miss Jojo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'inararibonye mu muziki gakondo, Massamba Intore, yongeye gukangura amarangamutima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda nyuma yo kugaragaza ko akumbuye ibihangano by'umuhanzikazi Miss Jojo, wagize izina rikomeye mu myaka yashize.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Massamba wasangije abamukurikira ubutumwa bwuzuyemo amarangamutima, yifashishije amagambo agaragaza ko akumbuye cyane umusanzu wa Uwineza Iman Josiane wamamaye nka Miss Jojo mu nganzo.

Mu butuma yaherekesheje indirimbo ya Miss Jojo yise ''Bareke Bige'', uyu mutoza mu itorero ry'igihugu yanditse ati 'Oh! Miss Jojo ndagukumbura mu nganzo nkakubura!"

Nubwo yari akunzwe cyane, Miss Jojo yafashe icyemezo gikomeye mu 2012 cyo gushyira ku ruhande ibikorwa by'umuziki n'ibitaramo, ahitamo kwitangira ibikorwa by'iterambere bifasha abagore n'abakobwa batishoboye.

Icyo gihe, yibumbiye hamwe n'abandi b'Abayisilamukazi bashinga ishyirahamwe rigamije guteza imbere imibereho myiza y'abagore n'abakobwa, ryibanda ku kubaha ubujyanama n'ubumenyi bubafasha kwiyubaka.

Uyu muhanzikazi yagiye asobanura kenshi ko n'ubwo atakiri mu ruhando rw'umuziki nk'uko byari bisanzwe, atigeze awuvamo burundu n'ubuhanzi.

Yagaragaje ko rimwe na rimwe yandika indirimbo igihe abonye umwanya, ariko akemeza ko umwanya munini yawuhariye imishinga ifitiye sosiyete akamaro, ndetse no ku nshingano ze nk'umubyeyi.

Mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu we, Miss Jojo yanatangije gahunda izwi nka 'Igikari Events', igamije guha urubyiruko, by'umwihariko abakobwa, umwanya wo kuganira ku bibazo by'ubuzima, indangagaciro n'iterambere, mu bwisanzure no mu ibanga.

Miss Jojo azwi nk'umwe mu bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere umuziki nyarwanda, cyane cyane mu kuwugeza ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo no mu mikoranire n'abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Yabaye kandi umwe mu bahanzikazi b'intangarugero, watinyuye abakobwa benshi kwinjira mu buhanzi, mu bihe byari bikigoye ko umukobwa ahabwa umwanya uhagije mu muziki.

Miss Jojo yahagaritse umuziki agikenewe na benshi
Massamba yagaragaje urukumbuzi amufitiye



Source : http://isimbi.rw/massamba-intore-yahishuye-urukumbuzi-afitiye-inganzo-ya-miss-jojo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)