Kigali : Umuhungu w'imyaka 27 ariyemerera kwica umugabo akanamwiba ibihumbi 430Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore ukomoka mu Karere ka Musanze, akurikiranyweho kwica Rutayisire George ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 akanamwiba.

Ndayambaje Bahati werekanywe kuri uyu wa Mbere, yavuze ko yemera ko ari we wishe nyakwigendera ubwo bahubiraniraga mu rugo agiye kumwiba.

Uyu Ndayambaje Bahati kandi yari yakoreye nyakwigendera Rutayisire George akaza kumwirukana ngo kuko yari yangije igikoresho cye ku buryo yahagarutse hashize icyumweru kimwe ari na bwo yakoze kiriya gikorwa akurikiranyweho.

Avuga ko yagiye kwa Rutayisire George mu masaha y'umugoroba agiye kumwiba atazi ko yageze mu rugo.

Ati 'Mpageze ngira amahirwe macye duhurira mu nzu nzi ko atarataha hari hafunguye n'umukozi ahari. Nabanje kwinjira nihisha ku modoka, umukozi nabonye yinjiye mu gikoni ninjira mu nzu, mpageze mpasanga umugabo witwa George yaje ansatira turarwana na we byamuviriyemo urupfu, ntabwo nari ngambiriye kumwica nari ngambiriye amafaranga.'

Avuga ko amaze kwica Rutayisire George, yanibye ibihumbi 430 Frw ndetse ko ari byo byari byamuzanye atari yazanywe no kwica.

Uyu musore yahise atorokera mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo akaba ari na ho yafatiwe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Umuhungu-w-imyaka-27-ariyemerera-kwica-umugabo-akanamwiba-ibihumbi-430Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)