APR FC yatsindiye Mukura ku itara (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Ssekiganda Ronald cyayihesheje intsinzi imbere ya Mukura VS mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona ya 2025-26.

APR FC yagiye gukina uyu mukino idafite abakinnyi babiri bahagaritswe kubera imyitwarire mibi, Seidu Yussif Dauda na Mamadou Sy.

Umukino watangiye amakipe yombi ubona agerageza gusa nashaka uburyo imwe yaca indi mu rihumye ngo itsinde gusa yombi yari ahagaze bwuma.

Akagozi ka Mukura VS kaje gucika ku munota wa 19 ubwo APR FC yatsindaga igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri Koruneri yari itewe na Ruboneka Bosco maze umunyezamu Ssebwato awukuramo ntiyawufata neza, Ssekiganda Ronald ahita ashyira mu izamu.

Ku munota wa 30, rutahizamu wa APR FC, William Togui Mel yagerageje ishoti rikomeye ariko Ssebwato awukuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

Mukura VS mu gice cya kabiri yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego ariko biranga.

APR FC nayo yashatse igitego cya kabiri biranga umukino urangira ari 1-0.

Indi mikino y'umunsi wa 4 yabaye, ku wa Gatanu Gicumbi FC yanganyije na AS Kigali 0-0, uyu munsi Police FC yatsinze yatsinze Amagaju 1-0, ejo hashize Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC 3-1, Bugesera FC inganya na Gasogi United 0-0, AS Muhanga inganya na Etincelles 1-1. Ejo Musanze FC izasura Kiyovu Sports.

Hakim Kiwanuka yatanze akazi
Igitego Ronald Ssekiganda yatsinze
Bishimira igitego cya Ssekiganda Ronald
Umwana ufana Ruboneka Bosco yari yazanye icyapa



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12071

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)