Umutoza wungirije wa Rayon Sports urimo kuyitoza nk'umutoza mukuru w'agateganyo, Haruna Ferouz yavuze ko bamugiriye icyizere yayitoza kandi agatanga umusaruro.
Ni nyuma y'uko guhagarika umutoza mukuru Afhamia Lotfi akaba atazanagaruka muri izi nshingano, umukino we wa mbere yaraye atsinze Rutsiro FC 3-1 mu mukino w'umunsi wa 4 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26.
Haruna Ferouz abajijwe niba abona afite ubushobozi bwo kuba yagumana Rayon Sports nk'umutoza mukuru yavuze ko bitaba ari ubwa mbere abaye umutoza mukuru.
Ati "njyewe nayitoza nta kibazo kuko ntabwo byaba ari ubwa mbere ntoje ikipe ndi umutoza mukuru mu ikipe nkuru kuko natoje ndi umutoza mukuru muri Vital'o, Flambeau du Centre, Flambeau del'Est, ayo yose ni amakipe afite ibikombe mu Burundi kandi ahagararira igihugu. "
Agaruka ku bakinnyi afite niba abona bahatanira igikombe bakakegukana, yavuze ko bashoboye.
Ati "abakinnyi barashoboye. Ariko na none abakinnyi biterwa n'umutoza hari igihe waba ufite abakinnyi beza ariko buri kipe ikagutsinda, rero abakinnyi barasanzwe si bakuru cyane tuzagerageza guhatana kandi tuzatsinda."
Yasabye abakunzi b'iyi kipe gukomeza kuza gushyigikira ikipe yabo kuko ari kimwe mu bibatera imbaraga.