Bruce Melodie yerekeje i Nairobi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie ari kubarizwa muri Kenya, aho yagiye muri iki gihugu mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise 'Pom Pom' ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, Bruce Melodie n'itsinda rimufasha rya 1:55 AM Ltd bahagurutse ku Kibuga cy'Indege cya Kigali berekeza mu mujyi wa Nairobi, aho ateganya kugirana ibiganiro n'ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya.

Intego nyamukuru y'uru rugendo ni ugushyira indirimbo 'Pom Pom' ku rwego mpuzamahanga, ikarushaho kumenyekana mu karere no hanze yako.

Nyuma ya Kenya, biteganyijwe ko Bruce Melodie azakomereza uru rugendo mu bindi bihugu birimo Uganda, Tanzania ndetse n'Ubwongereza, mu rwego rwo kwagura isoko ry'umuziki we.

Ku bunani bwa 2026 ni bwo Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo 'Pom Pom', yakoranye n'umuhanzi w'icyamamare muri Afurika ,Diamond Platnumz ndetse na Brown Joel wo muri Nigeria.

Iyi ndirimbo yakiriwe neza cyane n'abakunzi b'umuziki, by'umwihariko kubera umwihariko wayo wo kuririmbwamo indimi gakondo z'aba bahanzi, bikaba byarashimishije benshi.

Ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd, buherutse gutangaza ko iyi ndirimbo yatwaye asaga ibihumbi 100 by'amadolari ya Amerika, arenga miliyoni 140 z'amafaranga y'u Rwanda.

Bwitsa cyane ku kwemeza ko iryo shoramari rikomeye ryakozwe hagamijwe gushyira umuziki wa Bruce Melodie ku ruhando mpuzamahanga no kuwugeza ku bantu benshi batari mu Rwanda.

Mu buryo bw'amajwi, indirimbo 'Pom Pom' yakozwe na C-Tea Beat, mu gihe amashusho yayo yakozwe ku bufatanye bwa Sasha Vybz wo muri Uganda na Fayzo wo mu Rwanda.
Kugeza ubu, iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 4.3 kuri YouTube mu byumweru bitatu gusa imaze isohotse.

Bruce Melodie yerekeje muri Kenya kumenyekanisha indirimbo ye Pom Pom



Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yerekeje-i-nairobi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)