U Rwanda rwananiwe kugera muri 1/4 cy'Igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu ya Handball mu bagabo yatsinzwe n'iya Nigeria ibitego 30-20, inanirwa gukora amateka yo kurenga amatsinda y'Igikombe cya Afurika ndetse izahura na Uganda muri 'Presidential Cup' yo guhatanira imyanya, kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16.

Uyu mukino usoza iy'amatsinda wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026.

Ikipe y'u Rwanda yasabwaga gutsinda kugira ngo irenge amatsinda y'iri rushanwa ku nshuro ya mbere. Ni mu gihe Nigeria na yo yari ikeneye intsinzi ituma ikomeza kuba iya mbere.

Abakinnyi b'u Rwanda bari bahagaze neza mu minota 10 ya mbere yarangiye ari ibitego 4-4 ku mpande zombi, ndetse umunyezamu Kwisanga Peter abigiramo uruhare kubera imipira yakuragamo.

Gutakaza imipira bya hato no hato no kutugurarira uko bikwiye byatumye Nigeria ibona ibindi bitego bitatu mbere y'uko umutoza wayo asaba akaruhuko gato ko kuganiriza abakinnyi be.

Rwamanywa Viateur, Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves bafashije u Rwanda kugabanya ikinyuranyo kiva ku bitego bitanu kiba bitatu (13-10) ubwo hari hasigaye iminota ibiri ngo 30 y'igice cya mbere irangire.

Umunyezamu Kwisanga Peter yongeye gukuramo imipira itatu ikurikiranye, ariko Nigeria itsinda igitego kimwe mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 14-10.

Nshimiyimana Alex yahushije penaliti u Rwanda rwabonye mu minota ibiri ya mbere y'igice cya kabiri, ibyatumye indi yabonetse nyuma y'umunota ihabwa Kayijamahe Yves anayinjiza neza.

Guhera ku munota wa kane w'igice cya kabiri, u Rwanda rwakinishaga abakinnyi bane gusa imbere mu kibuga kuko Hagenimana Fidèle yahanwe iminota ibiri ku ikosa yakoze, maze na Akayezu André na we ahanwa iminota ibiri nyuma yo kwinjira nabi mu kibuga.

Ibi byatumye Nigeria yongera kuzamura ikinyuranyo, kigera ku bitego bitanu (16-11) mbere y'uko Mbesutunguwe Samuel agabanyaho kimwe.

Akayezu André yibwiraga ko agabanyije ikinyuranyo cy'ibitego bitandatu byarimo ubwo Nigeria yari ifite 18-12 ku munota wa 11 w'igitego cya kabiri, ariko abasifuzi banzura ko Hagenimana Fidèle 'Machine' yabanje gukora ikosa ndetse bamuhagarika iminota ibiri ku nshuro ya kabiri.

Habura iminota 13 ngo umukino urangire, Akayezu yahawe ikarita itukura nyuma yo guhanwa iminota ibiri ku nshuro ya gatatu. Nigeria yahise ibona penaliti yatumye ikinyuranyo kizamuka kiba ibitego icyenda (22-13).

Umukino warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 30-20, isoza ku mwanya wa mbere mu Itsinda A, imbere ya Algeria, u Rwanda na Zambia.

Umukinnyi w'umukino yabaye umunyezamu wa Nigeria, Michael Samson, wakuyemo imipira myinshi yatewe n'abakinyi n'u Rwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruri gukina Igikombe cya Afurika cya Handball. Mu 2024, ubwo irushanwa ryari ryabereye mu Misiri, na bwo rwabaye uwa gatatu mu itsinda, irushanwa rirangira rwegukanye umwanya wa 14 mu bihugu 16.

Urugendo rwo guhatanira imyanya mu irushanwa ry'uyu mwaka, guhera ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 16, ruzatangira ku Cyumweru Saa 11:30 muri Petit Stade aho u Rwanda ruzahura na Uganda yabaye iya nyuma mu Itsinda B.



Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwananiwe-kugera-muri-1-4-cy-igikombe-cya-afurika.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)