Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse imikino 4 Jabo Aristote nyuma yo kwanga igitego cya APR FC.
Ibi byabaye tariki ya 18 Mutarama 2026 mu mukino wa shampiyona wahuzaga APR FC na Al Merreikh.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 88, APR FC yabonye kufura maze iterwa na Ruboneka Bosco wayipashe Yussif Dauda wateye ishoti rikomeye umupira ukaboneza mu izamu.
Twagirumukiza Abdul wari umusifuzi wo hagagi yemeje igitego ariko umusifuzi wa kabiri w'igitambaro, Jabo Aristote yerekena ko habayeho kurarira, ngo nubwo abaraririye batakoze ku mupira ariko hari uwakingirije umunyezamu.
Ibi byakuruye impaka zikomeye yaba abakinnyi batabyumvaga ndetse na nyuma y'umukino abafana bakomeje kugaragaza uburakari bukomeye.
Mu itangazo ryasohowe na FERWAFA, ryavuze ko tariki ya 19 Mutarama 2026 ko Komisiyo y'Imisifurire muri FERWAFA yateranye isuzuma imisifurire ku mukino wahuje APR FC na Al Merreikh tariki ya 18 Mutarama 2026.
Yakomeje igira iti "Yasanze ku munota wa 88 harabaye ikosa rikomeye ryakozwe n'umusifuzi wungirije wa kabiri aho igitego cya APR FC cyanzwe hashingiwe ku cyemezo kitari cyo cy'uko habaye kurarira."
"Kubera iryo kosa, Komisiyo y'Imisifurire yafatiye umusifuzi ibihano bikurikira: Jabo Aristote ahagaritswe gusifura imikino 4."
FERWAFA yavuze ko izakomeza guharanira ubutabera, ubunyangamugayo n'izamuka ry'ireme ry'imisifurire mu mupira w'amaguru.
Source : http://isimbi.rw/yakoze-ikosa-rikomeye-umusifuzi-wanze-igitego-cya-apr-fc-yahagaritswe.html